Cricket-Zone B: Tanzania yahigitse Nigeria ku mwanya wa mbere, inegukana igikombe
Ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022, hasojwe imikino yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi mu itsinda rya 2 (ICC T20 World Cup Sub-Regional Afica Qualifiers Groupe B), yaberaga mu Rwanda, isozwa ikipe y’igihugu ya Tanzania yegukanye igikombe.
Ni imikino yatangiye tariki 30 Ugushyingo 2022, yitabirwa n’ibihugu 8 birimo Cameroon, Gambia, Eswatini, Sierra Leone, Mozambique, Ghana, Nigeria na Tanzania, aho yaraberaga kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket ya Gahanga no ku kibuga cya IPRC Kigali.
Ikipepe y’igihugu ya Tanzania n’iya Nigeria zikaba zasoje iri rushanwa zidatsinwe umukino n’umwe ndetse zinanganya amanota, ibi bikaba byaratewe n’uko umukino wahuje aya makipe yombi utigeze urangira, maze amakipe yombi agabana amanota.
Iri rushanwa kandi ryasize hatoranijwe abakinnyi babaye beza kurusha abandi, aho Best Bowler yabaye Yalinde Nkanya wa Tanzania na Wickets 16, Best Batter aba Samson Kwasi Awe Awiah wo muri Ghana wagize Runs 227 (Amanota yakoze wenyine), Best Feilder aba Kasimu Nassoro Chete wa Tanzania, Best Wickets keeper aba JOhn Bangura wa Sierra leone na Wickets 11 (Abo yasohoye ), Most Sixes aba Ivan Ismail wo muri Tanzania na Sixes 9 (Yakubise amanota 6 inshuro 9 mu irushanwa ryose).
Ni mu gihe Umukinnyi w’irushanwa(Most Valuable Player-MVP) yabaye Jose Bulele wo mu ikipe y’igihugu ya Mozambique wakoze Runs 958(amanota 958) wenyine mu irushanwa ryose).
Iri rushanwa ryasojwe, ryaje rikurikira iryari ryabanje naryo kubera mu Rwanda ryo mu itsinda rya mbere, aho ryasize ikipe y’igihugu ya Kenya n’iy’u Rwanda arizo zibonye itike izerekeza mu mikino y’ijonjora rya nyuma, iri rikazabera muri Namibia mu mpeshyi z’umwaka utaha wa 2023.
Ni mu gihe kandi aya makipe uko ari 4 yakuye itike mu Rwanda, aziyongeraho ikipe y’igihugu ya Uganda, Zimbabwe na Namibia zitanyuze mu mikino y’ijonjora ry’ibanze, maze zishakemo amakipe 2 agomba guhagararira umugabane wa Afurika mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu burengerazuba bw'igihugu cy’Ubuhinde, mu mwaka wa 2024.
Amwe mu yandi mafoto yaranze gusoza iri rushanwa:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!