Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Batatu mu bakozi ba APR FC bafunzwe bakurikiranweho kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports!

Batatu mu bakozi ba APR FC bafunzwe bakurikiranweho kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports!

Abakozi batatu ba APR FC barakekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bishobora kubica cyangwa gushegesha ubuzima bwabo.


Aba bakozi barimo Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Team Manager, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul, ndetse n’umuganga wayo, Maj. Dr Nahayo Ernest.


Mu kiganiro ‘Program umufana’, Flash FM yatangaje ko aba bagabo bakurikiranweho icyaha bakoze ubwo APR FC yiteguraga umukino wo kwishyura na Kiyovu Sports mu Gikombe cy’Amahoro; aho amakuru avuga ko bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe(juice) kugira ngo bizabace intege mu mukino.


Ni mu gihe uyu mukino warangiye Ikipe ya APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.


Itegeko riteganya ko uwahamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.


Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

 

Comment / Reply From