Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

APR FC na AS Kigali zihagarariye u Rwanda zamenye amakipe zizakina mu mikino Nyafurika

APR FC na AS Kigali zihagarariye u Rwanda zamenye amakipe zizakina mu mikino Nyafurika

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, amakipe ya APR FC na AS Kigali azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yamenye abo bazakina mu ijonjora rya mbere.


Byamenyekanye ubwo i Cairo mu Misiri ku Cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika(CAF), habaga tombola y’uko amakipe azahura mu ijonjora rya Mbere ry’amakipe yabaye aya Mbere iwayo [CAF Champions League], APR FC yatomboye US Monastir yo mu Misiri, mu gihe mu yatwaye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup], AS Kigali izahura na Association Sportive d’Ali Sabieh [ASAS] yo muri Djibouti.


Ikipe izasezerera indi hagati ya AS Kigali na ASAS izahita ihura na Al Nasr yo muri Libya, mu gihe izasezerera indi hagati ya APR FC na US Monastir izahita icakirana na Al Ahly yo mu Misiri.


Ni mu gihe imikino ibanza iteganyijwe tariki 9-11 Nzeri , mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki 14-16 Nzeri 2022 ; naho imikino ibanza y’ijonjora rya Kabiri ry’iri rushanwa yo iteganyijwe hagati y’itariki ya 07 n’iya 09 Ukwakira, mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe hagati y’itariki ya 14 n’iya 16 Ukwakira.

Comment / Reply From