Dark Mode
  • Friday, 27 December 2024

Amajyaruguru: Ubushita mu ndwara zahagurukiwe nyuma y’igihe butitaweho

Amajyaruguru: Ubushita mu ndwara zahagurukiwe nyuma y’igihe butitaweho

Mu gihe ubushita (shishikara) bwari mu ndwara zirengagijwe cyangwa se zititaweho mu Rwanda, inzego z’ubuzima mu Majyaruguru y’u Rwanda zivuga ko zabuhagurukiye, dore ko ari imwe mu zibangamira imibereho myiza y’abaturage.


Ubushita cyangwa se shishikara nk’uko bamwe babwita, ni indwara y’uruhu ituma haza ubuheri ku mubiri, bityo uburwaye akishimagura cyane. Ni indwara ahanini iterwa no kugira isuku nke by’umwihariko yo ku mubiri n’imyambaro, mu gihe hari n’ubushita buzwi nk’ubw’inkende (Monkeypox).


Nyiranzabandora Chantal utuye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze, avuga ko umwana we arwaye ubushita ndetse bwanze gukira.


Agira ati:

“Yewe jyewe ndaburwaje [ubushita] ndetse aranabukuranye, barambwiye ngo ni indwara y’uruhu ndavuza biranga. Ni ukwishimagura yafuruta nkamusiga imiravumba bikarangira."


Avuga ko yamuvuje bikanga bamutegeka kumusiga amavuta y’inka banamubwira isabune azajya amukarabya, ati: “Ntegereje kureba niba hari icyo bizatanganga.”


Si muri Musanze gusa hagaragara indwara y’ubushita kuko no muri Burera ihari. Nyiransabimana Solange wo mu Mudugudu wa Samiro, Akagari ka Gisovu mu Murenge wa Cyanika, agira inama ababyeyi kugirira isuku abana babo kuko isuku nke ari yo itera ubushita no kwishimagura.


Ati:

“Umuntu ufite umwana azi ko atamugirira isuku, aba akwiye kumugirira isuku cyane, akabyitaho yabona byanze akamujyana kwa muganga bakamuvura”.


Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Muhoza, Mbarushimana Emmanuel, avuga ko ubushita cyangwa shishikara, ari imwe mu ndwara zahagurukiwe.


Ati:

“Ubuheri cyangwa ubushita hari n’ababyita shishikara ni imwe mu ndwara zahagurukiwe. Ubu dushishikariza buri muturage kugira isuku no kwisuzumisha byibuze rimwe mu mwaka, kandi mutuelle irabyishyura nta kibazo”.


Yakomeje avuga ko hari amahugurwa atangwa na Minisiteri y’ubuzima ku buryo abaganga bose bafite ubumenyi bw’uburyo bashobora kurwanya iyi ndwara.


Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byigisha bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko ubushita butarimo kugaragara cyane muri iki gihe, kuko hari porogaramu yihariye yagiyeho yo kuburwanya.


Abajijwe uko imibare ihagaze muri zone ayobora, Dr Muhire yagize ati:

“Ntabwo navuga ko tubifitiye imibare ihamye; aho dukunda kububona usanga ari umurwayi umwe, babiri, rimwe na rimwe tukaba twabona aho bushobora kuba bimeze nk’icyorezo gishobora kuvuka ahantu nko mu bigo by’amashuri, ariko ntabwo navuga ko ari uburwayi buhoraho.”


Akomeza avuga ko ibyo by’uburwayi bw’uruhu usanga kenshi biva ku isuku nke muri rusange, ati:

“Icyo dukora n’abajyanama b’ubuzima badufashamo ni ukwigisha abantu kugira isuku.”


Dr Muhire avuga kandi ko aho bajyaga babona indwara z’ubushita n’ibindi byorezo cyane cyane ahahurira abantu benshi byagabanutse cyane, dore ko hari porogaramu zihariye zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, zishinzwe kurwanya indwara zititaweho harimo n’ubushita. Izo porogaramu ngo ziriho ziratanga umusaruro ufatika; na cyane ko ku bigo nderabuzima haba serivisi zizikurikirana by’umwihariko.

 

Amajyaruguru: Ubushita mu ndwara zahagurukiwe nyuma y’igihe butitaweho
Amajyaruguru: Ubushita mu ndwara zahagurukiwe nyuma y’igihe butitaweho

Comment / Reply From