Dark Mode
  • Thursday, 02 January 2025

#AFCON2025Q: Amavubi y'u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura Libya na Nigeria

#AFCON2025Q: Amavubi y'u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura Libya na Nigeria

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2024, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bakina imbere mu Rwanda na bamwe bo hanze, batangiye imyitozo yo kwitegura imikino yo guhatanira kuzajya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.

Ni imyiteguro yatangiye abakinnyi babanza kuganira n’umutoza bakora imyitozo ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro i Remera; na cyane ko ari ho bazakinira umukino w’Umunsi wa Gatanu mu Itsinda D bakira Libya.

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bamaze kuhagera harimo Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli, Nshuti Innocent wa One Knoxville SC, Ntwari Fiacre wa Kaizer Chiefs, Phanuel Kavita wa Birmingham Legion witeguye gukina umukino wa mbere mu Ikipe y'u Rwanda, Buhake Clément Twizere wa Ullensaker/Kisa na Rubanguka Steve wa Al-Nojoom.

Umukino wa Libya uvuze byinshi cyane ko uzabera mu rugo, aho Amavubi asabwa gutsinda uko byagenda kose maze agategereza ibyaba byavuye ku mukino uzahuza Nigeria na Benin, bikazayafasha kumenya amahirwe afite yo kubona itike y’igikombe cya Afurika.

Kubera uburemere bw’uyu mukino, abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange barasabwa kuzaza gutera ingabo mu bitugu abaore b’Amavubi, kugira ngo bazatsinde uyu mukino; mu gihe hari ubukangurambaga bw’abantu batandukanye bujrimo gufata amashusho bashishikariza buri wese kuzitabira, ndetse n’ubwo kugurira amatike yo kwinjira abazaba bashaka kwinjira bakazitirwa n’ubushobozi.

Kureba umukino uzahuza Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu na Libya ya nyuma n’inota rimwe, kwinjira itike ya make ni amafaranga igihumbi, ibihumbi 5, ibihumbi 50 muri VIP, ibihumbi 100 ndetse n’itike ya miliyoni imwe.

Ni mu gihe nyuma yo gukina na Libya ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 i Kigali, Amavubi azahita yerekeza muri Nigeria gukina na Super Eagles ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024.

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi:

#AFCON2025Q: Amavubi y'u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura Libya na Nigeria
#AFCON2025Q: Amavubi y'u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura Libya na Nigeria
#AFCON2025Q: Amavubi y'u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura Libya na Nigeria
#AFCON2025Q: Amavubi y'u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura Libya na Nigeria
#AFCON2025Q: Amavubi y'u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura Libya na Nigeria
#AFCON2025Q: Amavubi y'u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura Libya na Nigeria

Comment / Reply From