Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

AFCON 2025: Amavubi y'u Rwanda azacakirana n’amakipe arimo Nigeria na Benin

AFCON 2025: Amavubi y'u Rwanda azacakirana n’amakipe arimo Nigeria na Benin

Nyuma ya Tombora y’uko amakipe azaba ari mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera mu gihugu cya Maroc/Morocco, u Rwanda rwisanze mu itsinda D aho ruri kumwe n’ibihugu bya Benin na Nigeria.


Ni Tombora yabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri studio za Super Sports, kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024.


U Rwanda rwari ruri mu gakangara ka kane kumwe na Tchad, Eswatini, Liberia, Sudani y’Epfo, Centrafrique, Niger, Gambia, u Burundi, Ethiopia, Botswana na Lesotho; mu gihe Tombora yasize rwisanze mu itsinda D aho ruri kumwe na Benin, Libya na Nigeria.


Ni mu gihe amatsinda yose ari 12, aho buri rimwe rigizwe n’amakipe 4 azajya azamukamo amakipe 2, bivuze ko amakipe 24 ari yo azabona itike y’igikombe cy’Afurika kizabera ku nshuro ya 35 muri Maroc/Morocco, umwaka utaha wa 2025.


Biteganijwe ko imikino y’amajonjora yo kujya muri iki gikombe cy'Afurika izatangira muri Nzeri uyu mwaka wa 2024; ni mu gihe kandi u Rwanda ruheruka muri iri rushanwa mu 2004.

 

 

Uko amakipe y'ibihugu yatomboranye mu matsinda yose:

AFCON 2025: Amavubi y'u Rwanda azacakirana n’amakipe arimo Nigeria na Benin

Comment / Reply From