Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Abajura ba Moto bakomeje kudahirwa, Polisi y’u Rwanda ikomeje kubata muri yombi

Abajura ba Moto bakomeje kudahirwa, Polisi y’u Rwanda ikomeje kubata muri yombi

Mu rwego rwo kurwanya ubujura bwa moto bumaze iminsi bugaragara hirya no hino mu gihugu, Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gushakisha no gufata bamwe mu bavugwaho kubugiramo uruhare.


Hashize iminsi havugwa ubujura bwibasira za moto, aho nko mu mpera z’umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Nyagatare, yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto, ubwo bari barimo kuyishakira umukiriya mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyendo mu Murenge wa Rwimiyaga.


Ku Bunani, ni ukuvuga tariki 01 Mutarama 2023, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara, yafashe moto yo mu bwoko bwa TVS yari yibwe mu Karere ka Huye, mu gihe ejobundi tariki ya 05 Gashyantare 2023, mu Karere ka Gicumbi, Polisi na none yagaruje moto yari yibwe ku rusengero nyuma y’isaha imwe gusa iburiwe irengero, ifatanwa umugabo w’imyaka 46 y’amavuko ubwo yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.


Ni mu gihe kandi mu bikorwa bya Polisi biherutse byo kurwanya ubu bujura, kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, mu Karere ka Kicukiro yafashe umusore w’imyaka 29 ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RG 922 A.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uwafashwe ari uwitwa Mbarushimana, yafatiwe mu Mudugudu wa Nyakarambi, Akagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka, ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo.


Yagize ati:

“Ku mugoroba wo ku wa Gatatu nibwo Polisi yahawe amakuru na nyiri moto ko yayibwe. Hahise hatangira iperereza ryo gushakisha uwayibye, bukeye mu gitondo cyo ku wa Kane nibwo uwacyekwaga witwa Mbarushimana yafashwe, ajya kwerekana aho yari yayihishe mu gihuru mu mudugudu wa Nyakarambi.”


Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Masaka kugira ngo hakomeze iperereza naho moto yafashwe isubizwa nyirayo.


CIP Twajamahoro yashimiye uwari wibwe moto wahise atanga amakuru hakiri kare yatumye moto itangira gushakishwa ikabasha gufatwa, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu gihe babonye icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano; anabonerako kuburira abishora mu bujura cyane cyane ubwa moto n’ibindi binyabiziga, ko Polisi yabahugurukiye kandi ko batazahwema gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.


Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

 

Source: www.police.gov.rw

 

Abajura ba Moto bakomeje kudahirwa, Polisi y’u Rwanda ikomeje kubata muri yombi
Abajura ba Moto bakomeje kudahirwa, Polisi y’u Rwanda ikomeje kubata muri yombi

Comment / Reply From