’Umuhuro mu Amahoro’ urasiga abakinnyi ba APR FC berekeje muri Rayon Sports!
Ni umukino ugamije gusogongera Stade Amahoro nshya, inyubako benshi bafitiye amatsiko yo kwinjirimo imbere, mu gihe gahunda nyir’izina yo kuyifungura iri tariki ya 4 Nyakanga 2024 ubwo Abanyarwanda bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 igihugu kimaze kibohoye.
Kugeza ubu Rayon Sports yari isigaranye abakinnyi umunani bafite amasezerano, ikaba yahise yihutisha gahunda yo kurangizanya n’abo bari bamaze iminsi baganira kugira ngo bazagaragare muri uyu mukino, mu gihe hari n’abashya bamaze gutekerezwaho.
Mu bo yasamiye hejuru harimo abakinnyi babiri barekuwe na APR FC nyuma yo gusoza amasezerano aribo Ishimwe Christian na Fitina Omborenga ishobora gusinyisha, mu gihe iri no mu biganiro na Ishimwe Pierre nawe wafatiraga iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu n’ubwo yari akiyifitiye amasezerano, aho hari amakuru avuga ko babiri muri aba bazanagaragara mu mukino w’Umuhuro muri stade Amahoro.
Mu bari kuganira n’iyi kipe izwiho kugira abafana benshi kandi, harimo Niyonizeye Fred bari bumvikanye ariko ntihite ibona amafaranga yo kumusinyisha, gusa amakuru ahari ni uko Niyonizeye kuri uyu wa Kabiri bashobora kurangizanya; hakaba hanavugwa ko Murera izanagaragaramo amazina abiri akomeye y’abakinnyi b’Abarundi aribo Saido Ntibazonkiza na Hamiss Cedric bashobora no kuzayisinyira nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu mu gihe ibiganiro byagenda neza.
Ni mu gihe kandi bivugwa ko kuri uyu mukino Rayon Sports inateganya kuzakoresha abakinnyi batatu bazaba bari mu igeragezwa aho bazasinyishwa mu gihe baramuka bitwaye neza, mu gihe abandi nka Muhire Kevin, Ngendahimana Eric na Nsabimana Aimable bazifashishwa n’ubwo batari bahabwa amasezerano mashya.
Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindaga ibitego 2 ku busa mu mukino wa shampiyona, mu gihe umukino wa gicuti waherukaga kuzihuza ari uwabaye mu mwaka wa 2005 ubwo uwari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter yari i Kigali, aho icyo gihe APR yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!