
Isi ihinduka ku muvuduko munini ku buryo n’aho utuye urebye ibyari bikenewe mu myaka itanu ishize n’ibihari uyu munsi cyangwa ibihakenewe bisaba kuvugurura imikorere no guhanga serivisi n’ibicuruzwa bishya bihaza abaturarwanda, ariko ubushakashatsi ku guhanga ibishya bwagaragaje ko ibigo 53,5% ari byo byagerageje guhanga ibishya hagati ya 2022 na 2024.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST, bwashyizwe hanze mu Ugushyingo 2025, bugaragaza ko mu bigo byo mu Rwanda byaba iby’abikorera n’ibya Leta bitagerageje igikorwa na kimwe cyo guhanga ibishya hagati ya 2022 na 2024 bingana na 46,5%.
Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Gashyantare kugeza ku wa 30 Kamena 2025, hakusanywa amakuru ku bigo by’ubucuruzi 800, ibigo bya Leta 84, imiryango idaharanira inyungu 279 no mu mashuri makuru na za kaminuza 40.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko 19,1% by’ibigo basanze bigerageza guhanga ibishya, byakoze inyigo y’uburyo byavugurura ibyo bikora, icyo bisaba n’uko byashyira mu bikorwa ibitekerezo bishya.
Umubare munini w’abahanga ibishya ugaragara mu bigo by’ubucuruzi byihariye 43,4% by’abashyize mu bikorwa ibitekerezo bishya, abahanze ibishya muri serivisi baba 35,3% mu gihe abahanze ibicuruzwa bishya ari 29,8%.
Urwego rwa serivisi ni rwo rwagaragayemo ibikorwa byinshi bigaragaza guhanga ibishya harimo ibigo bigaragaza ubushake n’abakozi bafite ubushobozi bwo guhanga ibishya 58%, mu gihe urwego rw’ubucuruzi rurimo abantu benshi bashobora guhanga ibicuruzwa bishya ku rugero rwa 66,7%.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abikorera bashora amafaranga make mu guhanga ibishya bijya ku isoko
Ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda bishora munsi ya 1% by’ayo binjiza mu guhanga ibishya
Abakora ubucuruzi bavuga ko bavoma ubumenyi mu ngendoshuri bakorera mu bihugu byateye imbere cyangwa kuri bagenzi babo bafite ibyo babarusha.
Gusa bamwe bahitamo gukomeza ibyo bakoraga cyangwa bakigana igitekerezo babonye ahandi.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu bigo by’ubucuruzi, amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bigamije guhanga ibishya ari 0,77% by’igicuruzo rusange cyabo.
Kugira ngo ubyumve neza, habaye hari ikigo cyinjije miliyoni 1 Frw ku mwaka, cyaba gishora mu bikorwa byo guhanga ibishya 7700 Frw.
Buti “Ibi bigaragaza ko muri rusange ibigo bishora ari munsi ya 1% by’igicuruzo cyabo cy’umwaka mu bikorwa bigamije guhanga ibishya.”
Ikindi bwagaragaje ni uko ibigo by’ubucuruzi bingana na 37% bicuruza amafaranga menshi ku mwaka ari ibiri mu cyiciro cy’ibiciriritse biri mu bitagerageza guhanga ibishya, mu gihe 28,1% ari byo bigaragaza ubushake bwo guhanga ibishya.
Ibigo bingana na 48% byagaragaje ko bishyira imbaraga mu guhanga ibishya bigamije kuzamura umusaruro w’ibyo binjiza naho 45,5% byavuze ko biba bagamije kongera ingano y’ibyo bikora.
Guhanga ibishya byafashije kunoza serivisi?
Ibigo by’ubucuruzi 30,5% mu byakoreweho ubushakashatsi, bigaragaza ko guhanga ibishya byatumye serivisi bitanga ziba nziza kurushaho na ho 28,8% serivisi bitanga ziyongera mu ngano mu gihe 21,8% byahanze ibishya bigatuma ibicuruzwa bitanga birushaho kuba byiza.
Gusa ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’u Rwanda rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwatangajwe ku wa 31 Ukwakira 2025 bwagaragaje ko itangwa rya serivisi inoze riri mu bitishimirwa n’Abanyarwanda.
Igaragaza ko riri kuri 71,73%, ibigaragaza ko uko Abanyarwanda bishimira uburyo bahabwamo serivisi byagabanyutse cyane.
Mu 2024, imitangire ya serivisi yari kuri 75,79% ivuye kuri 79,98% yari iriho mu 2023. Mu 2022 itangwa rya serivisi inoze ryari kuri 77%.
Abashyira serivisi n’ibicuruzwa ku bishya isoko ni mbarwa
Ubu bushakashatsi buvuga ko ibishya bihangwa mu bigo bitandukanye usanga ari bishya ku kigo ariko wagera ku isoko ry’u Rwanda cyangwa mpuzamahanga ugasanga ibyinshi si bishya.
Bwagaragaje ko 9,5% by’abahanga ibishya mu bicuruzwa ari bo baba bafite ibishya ku isoko ry’u Rwanda no mu mahanga mu gihe 5,2% by’abatangira inzira yo guhanga ibishya kugeza igihe ibitekerezo byabo bishyizwe mu bikorwa ari bo baba bafite igishya bagiye gushyira ku isoko.
Imibare igaragaza ko 90,5% by’abahanga ibishya mu bigo by’ubucuruzi biba ari bishya muri icyo kigo gusa ariko ari ibintu wasanga ku isoko ry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.

Ibicuruzwa byinshi bishyirwa ku isoko bikunze kuba atari bishya
Abadahanga ibishya babura iki?
Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari ibigo by’ubucuruzi birenga ibihumbi 260 byashinzwe kuva mu myaka myinshi ishize.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibigo bidafite gahunda yo guhanga ibishya byavuze ko ikibazo gikomeye bifite ari ukubura amafaranga.
Buti “Ibyinshi byavuze ko imbogamizi ituma batagera ku bikorwa byo guhanga ibishya ari ukubura amafaranga, hagakurikiraho kutabona inkunga za Leta byombi byagaragajwe n’ibigo 19%.”
