Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kugenzura ihiganwa n’imikorere y’isoko, Competition and Markets Authority (CMA), cyatangije iperereza ryimbitse kuri Apple na Google, nyuma y’uko kigaragaje ko izi sosiyete zombi zifite ububasha bukabije ku isoko rya telefoni zigezweho muri iki gihugu.
CMA irimo kugenzura by’umwihariko uburyo Android ya Google na iOS ya Apple bikora, harebwa niba bubahiriza amategeko mashya agamije kurengera abaguzi n’ibigo by’ubucuruzi mu isoko ry’ikoranabuhanga. Ayo mategeko ateganya kurwanya ibikorwa bishobora kubangamira ihiganwa rihwitse.
Mu nyandiko ya CMA, hagaragara ko izo sosiyete zifite ubukungu n’ububasha buhebuje ku isoko rya telefoni zigezweho mu Bwongereza, ku buryo Operating System zabo zikoreshwa mu rugero ruri hagati ya 90% na 100% by’isoko ryose.
Iperereza ryatangiye kubera impungenge z’uko hari imikorere ishobora gukumira andi makompanyi cyangwa porogaramu nto zishaka kugera ku isoko, harimo nk’uburyo porogaramu zishyirwa cyangwa zigaragarizwa abakoresha, uburyo bwo gukusanya amafaranga yishyurwa kuri za porogaramu (aho komisiyo ishobora kugera kuri 30%), ndetse n’amabwiriza akomeye ku bandi bakora porogaramu.
CMA yavuze ko iri gusuzuma uburyo bushya bwo gusobanura neza uko porogaramu zishyirwa ku Operating System za Apple na Google, ndetse ikareba niba hari inzira zafasha abakozi n’abacuruzi gukoresha uburyo bwo kwishyura budashingiye kuri za serivisi z’izo sosiyete.
Nubwo ibyo bitabashimishije, Apple na Google zatangaje ko zizakomeza gukorana n’abagenzuzi mu mucyo, kandi ko imikorere yazo igamije kurinda umutekano w’abakoresha no kubaha uburambe bwiza mu ikoranabuhanga.
Iri perereza riteganyijwe gutanga umwanzuro mu mezi ari imbere, ushobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere y’isoko rya telefoni mu Bwongereza no ku isi yose, mu gihe ibihugu byinshi nabyo bitangiye gusuzuma ububasha bw’amakompanyi manini y’ikoranabuhanga.
