Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, Umuryango w’abanyarwanda bize mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO), wifatanyije n’abatuye amu Murenge wa Masaka batera ibiti bisaga ibihumbi bitandatu, abaturage basabwa kubibungabunga no gutera byinshi kurushaho mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’imyaka itanu yo kongera ubuso buteweho ibiti mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyabereye mu muganda udasanzwe mu kwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake; wabereye mu Kagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, ahatewe ibiti bisaga ibihumbi 6 ku bufatanye bw’Umuryango w’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, Akarere ka Kicukiro na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda.
Uyu muganda witabiriwe n’abaturage, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Abadepite, Abasenateri n’inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda bize mu Bushinwa (RCAO), Higaniro Théoneste, yavuze ko bafite intego yo gukomeza kubungabunga ibidukikije, kandi ko bazakomeza gufatanya n’abandi kugira ngo intego Umujyi wa Kigali wihaye izagerweho.
Ati “Nk’abanyarwanda dufite intego yo kubungabunga ibidukikije. Mu biti miliyoni eshatu Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze, tuzakomeza gukorana na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, dutegura imiganda yo gutera ibiti.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimiye RCAO ku bufatanye mu gutera ibiti, avuga ko ibiti bifite akamaro kanini, birimo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, gusukura umwuka duhumeka, kurinda isuri n’ibindi bifasha kurengera ibidukikije; akangurira abaturage gutera ibiti byinshi aho batuye, mu mirima n’ahagenewe amashyamba, kandi bakabibungabunga.
Meya Dusengiyumva yasobanuye ko mu Mujyi wa Kigali ibiti gakondo byatangiye gucika kubera gutemwa, ari na yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu gutera ibiti byinshi birimo n’iby’imbuto.
Ati: “Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kudufasha muri iki gikorwa cyo gutera ibiti. Kandi ibiti birahari, bityo uwifuza igiti azegere ubuyobozi bubishinzwe, ahabwe igiti agitere aho gikwiriye.”

Ni mu gihe Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yashishikarije abize mu Bushinwa gukoresha ubumenyi bafite mu guteza imbere igihugu, bakora ibikorwa by’ingenzi nk’abantu bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru; ashimira Perezida Paul Kagame ku miyoborere myiza n’iterambere u Rwanda rugezeho, anizeza ubufatanye buzakomeza hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere abaturage.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho gahunda yo gutera ibiti Miliyoni eshatu mu Turere twose tuwugize, aho mu mabwiriza yatanzwe harimo kuba abantu bafite ubutaka bwagenewe amashyamba bagomba gutera ibiti 1600 kuri hegitari, abafite ubutaka bwagenewe ibikorwa by’ubuhinzi bagateramo ibiti 400 kuri hegitari, naho abafite ubutaka bwagenewe guturwaho bagatera ibiti nibura agate y’ibiti 6 na 33 mu kibanza hibandwa ku byera imbuto; ahazakorwa igenzura mu rwego rwo kureba niba iyi gahunda yarubahirijwe.









