Pasiporo ya Amerika yacitse ku rutonde rw’iza mbere ku Isi

Raporo nshya ya Henley Passport Index igaragaza isura nshya y’uko pasiporo z’ibihugu bihagaze ku rwego rw’Isi, yerekanye ko pasiporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamanutse ku rutonde igera ku mwanya wa 12, nyuma yo kumara imyaka irenga icumi iri mu myanya y’imbere.

Mu mwaka wa 2014, pasiporo ya Amerika ni yo yari ifite agaciro gakomeye kurusha izindi ku Isi. Nyamara uko imyaka yagiye ishira, yagiye isubira inyuma ku buryo mu 2024 yari ku mwanya wa karindwi, naho ubu ikaba igeze ku wa 12.

Raporo ya Henley ishingira ku mubare w’ibihugu cyangwa ibice umuntu ufite pasiporo y’igihugu runaka ashobora kwinjiramo adasabwe visa.

Henley yagaragaje ko isubira inyuma rya pasiporo ya Amerika rishingiye ahanini ku mpinduka mu mubano n’ibihugu by’inyanja zombi, cyane cyane kuba Brésil n’u Bushinwa byarasubijeho gahunda yo gusaba visa ku banyamerika, bikiyongeraho impinduka za politiki mu bihugu nka Papua New Guinea, Myanmar, Vietnam na Somalia.

Ubu, ufite pasiporo ya Amerika ashobora gusura ibihugu 180 muri 227 adasabwe visa. Ariko na none, Amerika yo itanga amahirwe nk’aya ku baturage b’ibihugu 46 gusa, ibintu bigaragaza ukutangana n’ibindi bihugu byateye imbere.

Abasesenguzi bavuga ko iyi myanya iri kugenda isubira inyuma ishobora kuba ishingiye ku mpinduka zagiye zigaragara mu myaka ya Donald Trump ubwo yahangaga n’abimukira, agafata ibyemezo bikomeye ku bijyanye n’abanyamahanga, birimo gukumira abaturage b’ibihugu 19 ndetse no gutangaza ko abaturage b’ibindi 36 bashobora kwamburwa visa.

Ibi byatumye ibihugu byinshi bitangira gusubiza mu buryo busa n’ubwo, bigabanya umubano mu rwego rwo koroshya ingendo z’abanyamerika.

Kuri ubu, Singapore ni yo iyoboye urutonde rwa Henley Passport Index, aho pasiporo yaho itanga uburenganzira bwo kwinjira mu bihugu 193 adasabwe visa. Ikurikirwa na Koreya y’Epfo ifite uburenganzira bwo kwinjira mu bihugu 190, naho u Buyapani bukagira 189.

Ibi byerekana ko mu gihe ibihugu bimwe byiyongera mu mubano mpuzamahanga, Amerika yo ikomeje gusubira inyuma mu rwego rw’ubwisanzure bw’abaturage bayo mu ngendo mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *