Kigali: Irushanwa ridasanzwe rigamije gusubizaho agaciro umukino w’Igisoro

Umukino w’Igisoro, umwe mu mikino gakondo ifite amateka akomeye mu muco nyarwanda, ugiye kongera gususurutswa binyuze mu irushanwa rihuriwemo n’abawukina bo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Iri rushanwa riteganyijwe kuba ku wa 2 Ugushyingo 2025, rikazabera kuri Kicukiro Bilva, rikaba ryateguwe n’itsinda Igisoro Bilva Team, rifite intego yo kubyutsa no guteza imbere uyu mukino mu buryo bujyanye n’igihe tugezemo.

Iraguha Richard, umwe mu bagize akanama gategura iri rushanwa, yavuze ko intego nyamukuru ari ugushyira imbaraga mu gusigasira umukino w’Igisoro no kuwukuraho isura y’uko ari umukino w’abasaza gusa.

Yagize ati: “Twifuje kugaragaza ko Igisoro atari umukino usigaye w’abakuze gusa. Ni umukino w’ubwenge n’ubusabane ushobora gufasha abantu kuruhura ubwonko no kongera gutekereza neza. Twanifuje kandi kwerekana ko ushobora gukinwa mu buryo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Yongeyeho ko iri rushanwa rizanaba urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku buryo hashyirwaho impuzamashyirahamwe cyangwa federasiyo y’Igisoro mu Rwanda, kugira ngo uyu mukino ube ku rwego rwo hejuru nk’indi mikino.

Ku ruhande rw’abitabiriye, abagera kuri 50 bamaze kwiyandikisha mu byiciro by’abagabo n’abagore. Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo bitandukanye:

  • Uwa mbere azahabwa igikombe n’ibihumbi 200 Frw,
  • Uwa kabiri azahabwa umudali n’ibihumbi 150 Frw,
  • Uwa gatatu azahembwa ibihumbi 100 Frw.

Abategura bavuga ko iri siganwa rizaba riherekejwe n’uburyo bushya bwo gukina Igisoro hifashishijwe mudasobwa na telefoni, hagamijwe gufasha urubyiruko kurushaho kuwumenya no kuwukunda.

Mu gihe isi igenda yinjira mu ikoranabuhanga, iri rushanwa rizaba intangiriro y’urugendo rushya rwo guhuza umuco gakondo n’iterambere rya digitale, rikanasubiza umukino w’Igisoro aho ukwiriye mu muco n’imyidagaduro y’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *