Trump yatangaje ko Hamas igomba kurambika intwaro “ku neza cyangwa ku nabi”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umutwe wa Hamas ukorera mu Ntara ya Gaza udafite amahitamo uretse kurambika intwaro, haba ku bushake cyangwa ku gahato, kugira ngo amahoro arambye agaruke muri ako gace kamaze imyaka kugarijwe n’intambara.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Washington, nyuma yo gusobanura ibyerekeye umushinga mushya wa politiki yateguye ugamije kugarura ituze no guteza imbere ubukungu bwa Gaza, mu gihe kimwe unagamije kugabanya umutekano muke wa Israel.

Trump yavuze ko uyu mushinga ugizwe n’ingingo 20, harimo izigamije guhagarika imirwano, gusubiza inyuma ingabo za Israel, ndetse no korohereza imiryango mpuzamahanga gushyiraho ingabo z’amahoro zizacunga umutekano muri Gaza mu gihe cy’inzibacyuho.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyari kigamije guhagarika imirwano no guhererekanya imfungwa n’imbohe, cyatangijwe kuwa 12 Ukwakira 2025. Ariko ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 13 Ukwakira, havuzwe amakuru ko bamwe mu barwanyi ba Hamas bongeye kugaragara mu duce ingabo za Israel zari zimaze gusohokamo, aho barashe abaturage umunani bashinjwaga gukorana n’izo ngabo.

Ibi byatumye abanyamakuru babaza Trump niba akomeje gushyigikira igitekerezo cyo guha Hamas uruhare mu “gukomeza ituze” muri Gaza, nubwo igaragaza ibikorwa bitari bihuje n’umushinga we.

Mu gusubiza, Trump yagize ati:

“Nibatarambika intwaro ku neza, tuzazibambura ku nabi. Ibyo bizakorwa vuba kandi neza, nubwo bizasaba imbaraga. Ariko ndabizeza ko bazarambika intwaro, niba koko bashaka amahoro.”

Trump kandi yasobanuye ko kuba abarwanyi ba Hamas bagaragara mu bice Israel yavuyemo, bitavuze ko ari igisubizo cy’intambara nshya, ahubwo ngo ni intambwe yo kugerageza kubahuza n’igihe gishya cy’amahoro.

Yagize ati:

“Hamas yavuze ko ishaka kugira uruhare mu gukemura ibibazo, natwe turabibemerera. Ariko ibyo ntibivuze ko bazakomeza kwitwaza intwaro. Umutekano wa Gaza n’uw’akarere kose ugomba kubahirizwa.”

Uwo mushinga wa Trump urimo kugaragaza uburyo bushya bwo gushakira igihugu cya Palestine n’abaturage ba Gaza inzira y’amahoro n’iterambere, ariko bamwe mu basesenguzi bavuga ko ushobora guhura n’imbogamizi, cyane cyane niba Hamas itubahirije amasezerano yo gushyira intwaro hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *