Davido yagarutse! Umuhanzi w’icyamamare agiye kongera gucana umuriro i Kigali muri BK Arena

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Davido, agiye kongera guhurira n’abakunzi be b’i Kigali mu gitaramo gitegerejwe n’imbaga nyamwinshi, kizabera muri BK Arena ku itariki ya 5 Ukuboza 2025.

Iki gitaramo kizaba ari kimwe mu bizaranga uruhererekane rw’ibitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya yise “5Ive”, iri mu zitezwe cyane muri uyu mwaka. Ni urugendo yatangiye muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 11 Nyakanga 2025, akagenda azenguruka imijyi itandukanye yo ku isi, mbere yo kwerekeza mu Rwanda avuye muri Atlanta aho azaba yataramiye ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Davido azabanza kwinjiza abanya-Kigali mu mwuka w’iyi album binyuze mu birori byo kuyisobanura bizwi nka “listening party” biteganyijwe ku wa 17 Ukwakira 2025, bikazabera muri La Noche Kigali kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM) kugeza saa mbili z’ijoro (8:00 PM). Ibyo birori bizitabirwa n’abazaba bafite ubutumire bwihariye (invitation only).

Album “5Ive”, Davido yasohoye ku wa 18 Mata 2025, iriho indirimbo zagaragajwemo ubufatanye n’abahanzi bakomeye barimo Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C, Dadju n’abandi b’inararibonye mu muziki mpuzamahanga. Ni album ya gatanu mu rugendo rwe rw’umuziki, ikurikiye izindi zakunzwe cyane nka “Omo Baba Olowo” (2012), “A Good Time” (2019), “A Better Time” (2020) na “Timeless” (2023).

Igitaramo cyo muri Kigali cyateguwe na Intore Entertainment, sosiyete imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu gihugu no hanze, iyoborwa na Bruce Intore. Nubwo amazina y’abahanzi bo mu Rwanda bazaririmbana na Davido ataratangazwa, biritezwe ko hazagaragaramo abahanzi bakomeye mu njyana zitandukanye.

Davido si ubwa mbere aje gucana Kigali umuriro — kuko ni inshuro ya kane agiye kuhataramira. Yaherukaga kuhataramira mu 2023 mu iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena hagati ya tariki ya 13 na 19 Kanama.
Ubwa mbere yageze mu Rwanda mu 2014 mu gitaramo cyo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 20, hanyuma agaruka mu 2018 mu rugendo rwe rwa “30 Billion Africa Tour”, aho yafatanyije n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Buravan, Charly na Nina ndetse na Riderman.

Uko bigaragara, igitaramo cya Davido cyo muri Ukuboza kigiye kongera kuba kimwe mu byiyandikishije mu mateka y’ibirori bikomeye byabereye mu Rwanda, cyane ko BK Arena imaze kuba indiri y’ibitaramo by’inyenyeri mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *