Mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) ku bufatanye n’Umuryango World Vision Rwanda, batangije ubukangurambaga mu mashuri bwo kwigisha abana uko bategura indyo yuzuye kugira ngo bahinduke abavugizi b’imirire iboneye mu miryango yabo.
Ibi bikorwa biri gukorerwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Ngororero, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga “One UN Nutrition Project” ugamije gufasha abaturage kubona indyo yuzuye no kugabanya igwingira mu bana bato.
Ubukangurambaga buherutse gukorerwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwili ruherereye mu Murenge wa Muhanda, aho abanyeshuri biga ku mirire myiza, isuku n’ubuziranenge bw’ibiribwa. Iri shuri rifite abanyeshuri 2.429 biga mu byiciro bitandukanye.
Imibare y’ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 yagaragazaga ko igwingira mu bana bo muri Ngororero ryari hejuru ya 50%. Kuri ubu, iryo janisha ryagabanyutse rikagera kuri 21%, bigizwemo uruhare n’ubufatanye bwa Leta, abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Umuyobozi w’iri shuri, Tuyizere Costantin, avuga ko kwigisha abana ibyerekeye indyo yuzuye ari imwe mu nzira zifasha kugera ku miryango myinshi biciye mu rubyiruko.
Yagize ati: “Iyo umwana asobanukiwe n’indyo yuzuye, ayigeza no mu rugo. Hari ubwo umubyeyi abatekera ibirayi n’ibijumba kuko byose ari ibinyabijumba, ariko kubera kutagira amakuru ahagije. Amasomo nk’aya afasha mu guhindura iyo myumvire.”
Abanyeshuri batangiye guhindura imyumvire y’imiryango
Uwimana Fabien, wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yavuze ko amasomo bahawe yamuhaye ubumenyi azasangiza ababyeyi.
Ati: “Namenye akamaro k’indyo yuzuye. Hari ubwo twabonaga ibiribwa byinshi mu rugo ariko ntitubitegurwe neza. Ubu ngiye gusobanurira ababyeyi uburyo bushya bwo gutegura indyo yuzuye.”
World Vision na FAO bashimangira uruhare rw’abana
Umukozi wa World Vision Rwanda, Ntimugura Jean Yves, yavuze ko bahisemo kwibanda ku bana kuko ari bo batanga impinduka zifatika mu muryango.
Ati: “Iyo umwana yize ikintu, byoroha kugisakaza. Niyo mpamvu tubigisha indyo yuzuye, isuku n’ubuziranenge bw’ibiribwa. Ibyo biganiro bitanga impinduka mu muryango no mu baturage muri rusange.”
Na we yagaragaje ko gufata umwana nk’umusemburo w’impinduka bizafasha kwihutisha intego y’igihugu yo kurandura igwingira.
Umukozi wa FAO ushinzwe imiririre, Dr. Mukantwali Christine, nawe yashimangiye ko urugamba rwo kurwanya imirire mibi rugomba kwitabwaho na buri wese.
Yagize ati: “Iyo abana bato bigishijwe kare uko bakwita ku mirire yabo, baba bafite ubushobozi bwo gusangiza ayo makuru mu rugo. Twizera ko mu gihe gito u Rwanda ruzaba rwaranduye igwingira mu bana.”
Raporo yasohowe muri Mutarama 2025 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), yerekanye ko mu bana 11.855 bo mu Karere ka Ngororero, abagera kuri 9.288 bangana na 78,3% batagifite ibimenyetso by’igwingira.