Umuryango Rwanda Legacy of Hope ukorera ibikorwa by’ubugiraneza byibanda cyane ku buvuzi, watangije gahunda yo kubaga abarwayi bafite indwara zinyuranye zirimo iz’uruti rw’umugongo, ubwonko, indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo ndetse n’ubugumba.
Ni gahunda izamara icyumweru kimwe, aho abarwayi 300 batoranyijwe hirya no hino mu gihugu ari bo bazavurwa muri iki cyiciro giteganyijwe gutwara amafaranga arenga miliyari 2.7 Frw.
Iki gikorwa kiri kubera mu bitaro bitanu bikomeye birimo ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Kaminuza bya Butare (CHUB), ibya Kibagabaga, ibya Rwamagana ndetse n’ibya Gahini.
Umuryango Rwanda Legacy of Hope washinzwe n’Umupasiteri w’Umunyarwanda utuye mu Bwongereza, Osee Ntavuka, ukaba umaze imyaka 15 ukorera ibikorwa by’ubuvuzi n’ubutabazi mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika.
Pasiteri Ntavuka yavuze ko yishimira uburyo ibikorwa by’uyu muryango byahinduye ubuzima bwa benshi bari barabuze uko bavurwa. Ati:
“Icyo kintu kinteye ishema ni ukubona umuntu wari umaze imyaka myinshi arwaye indwara itavurwaho, akabona ubuzima bushya. Hari abari bamaze imyaka irenga 15 batavuga cyangwa batagenda, ariko ubu barasubijwe ubuzima.”
Uyu muryango watangiye ufite abaganga babiri gusa, ariko ubu umaze kugira inzobere 198 zituruka mu bihugu 12 bitandukanye, harimo abahanga mu buvuzi bw’ubwonko (Neuro Surgery), ubuhumekero, indwara z’amatwi n’amazuru, ubugumba n’izindi.
Inzobere ziturutse hanze y’igihugu zifatanya n’abaganga b’Abanyarwanda mu kubaga no gutanga amahugurwa agamije kongera ubumenyi bw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi.
Dr. Muneza Severien, impuguke mu buvuzi bw’ubwonko mu bitaro bya CHUK, yavuze ko iki gikorwa gifite akamaro gakomeye mu kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abaganga b’Abanyarwanda.



