Ross Kana yasubije abamunenga indirimbo ze zihenze: “Ni uburenganzira bwanjye gukora ibyiza”

Umuhanzi nyarwanda Ross Kana, ukunzwe cyane mu njyana zigezweho, yongeye gusobanura ku mpamvu ibihangano bye bimenyerewe kuba bishorwamo amafaranga menshi, bikaba rimwe na rimwe bituma asohora indirimbo nke ugereranyije n’abandi bahanzi.

Mu kiganiro twagiranye nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya “Molela”, Ross Kana yavuze ko yashoyemo asaga 25,000$ (abarirwa hejuru ya miliyoni 35 Frw), ibintu byatumye bamwe bamuha urw’amenyo bamushinja gukoresha amafaranga mu buryo burenze.

Kuki indirimbo ze zihenze?

Ross Kana avuga ko ku bwe, kuba indirimbo ikozwe ku rwego rwo hejuru ari bwo buryo abona bwo gutandukana n’abandi bahanzi, kandi bikagaragaza icyerekezo afite mu muziki.

Ati: “Ntabwo mbona ikibazo kuba indirimbo ari nziza ngo nuko ihenze. Intego yanjye ni ugukora ibintu bifite umwihariko. Nubwo umuziki ari ubucuruzi, ku bwanjye ni n’urukundo. Iyo ushaka guhanga ibihangano bifite ireme, bikunda kuba bihenze.”

Uko abona abamunenga

Ku bijyanye n’abamushinja kwangiza umutungo, Ross Kana yagize ati:
“Ababivuga bafite uburenganzira bwo kugira uko babitekereza. Ariko njye ndumva kuba nkoze indirimbo nziza, ukaba uyikunze cyangwa ukampa akazi, bigaragaza ko ibyo nkoze bifite agaciro. Ikibazo ntabwo kiba mu bwinshi, ahubwo mu ireme ry’ibyo utanga.”

Uyu muhanzi ashimangira ko aho kugira ngo akore indirimbo nyinshi zidafite umwimerere, yahitamo gukorera ku gaciro.

Ati: “Iyo nguha indirimbo nziza ntibikwiye ko unshinja kuba ntagukoreye nyinshi. Ni byiza kugira bike bifite ubuziranenge kurusha byinshi bitari ku rwego.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *