Urukiko rwa Amerika rwahaye Google ubufasha

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwanze ubusabe bwa guverinoma bwasabaga ko Google igurisha bimwe mu bikorwa byayo bikomeye birimo porogaramu y’ishakiro rya interineti “Google Chrome” n’operating system ya “Android”.

Ubu busabe bwa guverinoma bwari bwatangijwe mu mpera za 2024, aho Google yashinjwaga gukoresha ububasha bwayo ku isoko ry’ikoranabuhanga mu buryo bushobora gukumira ihangana ryuzuye hagati y’ibigo bihanganye.

Ariko mu cyemezo cyasomwe ku wa Kabiri, tariki 2 Nzeri 2025, urukiko rwasanze nta mpamvu ikomeye ituma Google isabwa gutandukanya ibikorwa byayo. Ibi bivuze ko iki kigo gikomeye mu ikoranabuhanga kizakomeza kugumana Chrome, Android n’ibindi bikorwa byose cyari gifite.

Nubwo bimeze bityo, urukiko rwasabye Google kurushaho kugaragaza ubwubahane ku isoko, harimo gusangiza amakuru ajyanye n’ishakiro ku bindi bigo no kwirinda ibikorwa byose bishobora kugaragara nk’uburyo bwo kwikubira isoko mu buryo budakurikije amategeko.

Iki cyemezo cyitezweho kugarura agahenge hagati ya Google n’abashinzwe kugenzura isoko rya tekinoloji muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe ibigo byinshi by’ikoranabuhanga bikomeje kotswa igitutu ku byaha byo kwica ihangana ku isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *