Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo (MINICT) yasinyanye amasezerano mashya n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (ILO), agamije kwagura amahirwe y’abagore n’abakobwa mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda ya One Million Rwandan Coders, ikomeje gufasha urubyiruko kwihugura mu bumenyi bujyanye n’amasoko y’umurimo.
Ubufatanye bushya bugamije gukuraho inzitizi abagore n’abakobwa bagihura na zo mu rugendo rwo kwinjira mu ikoranabuhanga, no kubongerera amahirwe yo guhanga udushya. Ni intambwe ifatwa nk’uburyo bwo kugabanya icyuho cy’uburinganire mu ikoranabuhanga, mu gihe u Rwanda rugamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga isobanura ko umushinga nk’uyu utazagarukira ku rubyiruko gusa, ahubwo uzafasha n’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) kwagura imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu kunoza serivisi no kubona amasoko mashya. Nanone, hazahabwa umwihariko ku bantu bafite ubumuga kugira ngo nabo batahezwe mu rugendo rwo kubaka ubukungu burambye.
Ubuyobozi bwa ILO bwagize buti: “Ubufatanye nk’ubu ni ikimenyetso cy’uko ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu guteza imbere imibereho ya buri wese, aho kuba igikoresho cy’abari mu nzego zimwe gusa.”
Byitezwe ko amasezerano azafasha u Rwanda kugera ku ntego ya gahunda NST2 yo guhanga imirimo miliyoni 1,2 mu gihe cy’imyaka 5, kandi bikarushaho gukomeza guha urubyiruko icyizere cyo kwinjira mu bihe bishya by’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
