Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, bwatangaje ko muri gahunda yo kunoza isura y’Umujyi wa Rubavu hagiye guterwa ibiti bishushanya ubwiza birenga ibihumbi bibiri, bikazafasha kongera ubusitani no kurengera ibidukikije.
Iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Nzeri 2025, aho ibiti bizaterwa bizaba birimo amoko atandukanye y’imitako nka imikindo, Chifflera sp, Araucaria heterophylla, ndetse na Calistema sp. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, avuga ko hazaterwa hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu by’ibi biti, mu duce dutandukanye tw’umujyi, cyane cyane ahateganyirijwe ubusitani.
Uwineza asobanura ko ayo moko yatoranyijwe bitewe n’ubushobozi bwayo bwo guha isura nziza ahatewe, gutanga igicucu, kutangiza imihanda kubera imizi ijya kure mu butaka, ndetse no kudateza umwanda kuko ahanini atahungura amababi menshi.
Gahunda izibanda ku buso burenga hegitari ebyiri, harimo no kongera amoko y’ibiti gakondo bizwiho gufasha gusubiza ubusitani ubwiza karemano no korohereza inyoni n’utundi dukoko tw’ingirakamaro kubona aho bitura. Hanateganyijwe no kuvugurura ubusitani busanzwe ndetse haterwamo indabo zigezweho.
Ibiti bizatangira guterwa ku mihanda minini ya Rubavu, birimo uhuza agace ka kwa Rujende, Sitasiyo yo kwa Mujomba, Stade Umuganda, ndetse n’umupaka muto wa Petite Barrière. Mu gace k’amakoro na gare nshya ya Rubavu naho hazashyirwamo ubusitani bushya, mu gihe ibiti biri ku nkengero za Kivu bimaze gusaza bizasimburwa.
Imirimo yo gutunganya ubuhumbikiro no gucukura ibyobo bizaterwamo ibiti yaratangiye, ku buryo mu Ugushyingo 2025 byose bizaba byarangiye. Ubuyobozi buvuga ko iyi gahunda izatwara amafaranga asaga miliyoni umunani (Frw 8,000,000), ikazafasha kongera isuku, kurengera ikirere no kurimbisha umujyi ukomeje gufata indi ntera mu bukerarugendo.
