Perezida Museveni yihanangirije abakozi be kubera ruswa ikomeje kurangwa mu biro bye

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ko atishimiye imikorere y’abo bakorana, ahishura ko hari bamwe mu bakozi bo mu biro bye bamunzwe na ruswa ku rwego rwo hejuru, ku buryo basaba abaturage amafaranga akabakaba miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo babone uko bamugezaho ibaruwa cyangwa ubusabe bwabo.

Mu ijambo rye, Museveni yavuze ko hari abaturage babwirwaga ko bagomba kubanza gutanga ayo mafaranga kugira ngo umukozi wo mu biro bye akoreshe uburyo bwose bushoboka kugira ngo Perezida abone iyo baruwa. Ati: “Ni ukuri, iyo nayibonavaga, narasubizaga. Ariko imbere mu biro byanjye, hari abari babigize ubucuruzi. Ibyo byarabaye kandi bamwe twarabafunze.”

Yakomeje avuga ko ibi byatumye bamwe mu baturage bifuza kugerageza inzira zindi, harimo kugana Marcella Karekye, umukozi mu biro bye, kuko babonaga kenshi mu itangazamakuru, bityo bakeka ko ashobora kumufasha kumugeraho. Ariko ngo na we, iyo yagirwaga icyo abazwa, yahitaga yitabaza Natasha Karugire, umukobwa wa Perezida, bityo uyu na we agatangira kumenyekana nk’aho ari we muyobozi w’urwego rw’iperereza, kubera imikorere idahwitse yari yarigaruriye ibiro bya Perezida.

Museveni yavuze ko iyi myitwarire mibi itabangamiye gusa abaturage basanzwe, ahubwo yanakomereye n’abashoramari bakomeye bashaka kuganira na we, kuko na bo hari ubwo basabwaga ruswa ngo babone uburyo bwo kumugeraho.

Si ubwa mbere iki kibazo kivugwa mu biro bya Perezida Museveni. Mu mwaka wa 2024, inzego z’umutekano zafunze bamwe mu bakozi be bakuru bakekwaho ruswa n’andi makosa akomeye. Muri bo harimo Lt. Vicky Munaaba, wakoranaga bya hafi n’umujyanama wa Perezida mu by’igisirikare, Rose Nakunga wabaga umunyamabanga we bwite, Cpl Moses Kebba ndetse na Michael Christopher Ayeranga.

Perezida Museveni yahaye gasopo abakozi bose bo mu biro bye, avuga ko bidashoboka ko igihugu cyarandura ruswa mu rwego rwa leta, mu gihe abayikorera bakomeye aribo bayigira umuco mu nzego zikomeye nk’izi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *