Semuhungu Eric, umwe mu bantu bakunze kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko nyuma yo gufatwa mu mpera z’icyumweru gishize atwaye imodoka yasomye ibisindisha.
Amakuru twashoboye kubona yemeza ko yafashwe ubwo yarenzaga igipimo cyemewe n’amategeko cya alcohol mu maraso, ahita acumbikirwa muri kasho ya polisi mu gihe cy’iminsi itanu, nk’uko biteganywa n’amategeko ahana abarenze ku mabwiriza yo gutwara ibinyabiziga basinze.
Ibi binyomoza ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga byari byakwirakwijwe n’abantu bavuga ko yaba afunzwe akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu. Abegereye Semuhungu babwiye umunyamakuru ko ayo makuru nta shingiro afite, ahubwo yari agamije kumusebya.
“Ni ibihuha byambaye ubusa. Yafashwe kubera gutwara imodoka yasinze, kandi ibyo bivugwa ku mbuga ntaho bihuriye n’ukuri,” umwe mu bazi neza iby’itabwa muri yombi rye yabidutangarije.
Mu mategeko y’u Rwanda, igipimo cya alcohol mu maraso ntikigomba kurenga 0.08 (Blood Alcohol Concentration – BAC) ku muntu utwaye ikinyabiziga. Iyo uhatiriwe, uhanishwa ihazabu ya 150,000 Frw no gufungirwa iminsi itanu muri kasho. Iyo ukoze impanuka ikagize ingaruka zikomeye, ibihano birushaho gukomera, bishobora kugera ku kwishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kurenza.
Kugeza ubu, Semuhungu aracyari mu maboko ya polisi, ategereje kurangiza igihano kimukwiriye hashingiwe ku byemejwe n’amategeko.
