Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko izakira abimukira 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Igihugu, Yolande Makolo, mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Iyi gahunda ije nyuma y’uko muri Gicurasi 2025, u Rwanda rwatangaje ko ruri mu biganiro na Washington ku bijyanye no kwakira abimukira bamwe Amerika ishaka kwirukana ku butaka bwayo.
Amakuru yemejwe n’inzego za Leta avuga ko amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Kamena 2025, ndetse ko Amerika yamaze kohereza urutonde rw’abantu 10 ba mbere bazabanza kugenzurwa mbere y’uko gahunda itangira.
Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rwemeye gutanga ubufasha bwuzuye ku bazoherezwa, burimo icumbi, ubuvuzi, amahugurwa y’ubumenyi bw’ibanze, n’uburyo bwo gutangira ubuzima bushya mu gihugu.
Nta kintu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ku mugaragaro kuri iyi gahunda, ariko amakuru atangwa na Reuters avuga ko Amerika izafasha u Rwanda mu nkunga y’amafaranga (grant) nk’uko bumvikanye muri Nyakanga 2025, nubwo umubare wayo utaratangazwa.
Abazoherezwa bose bazaba ntabyo baregwa cyangwa bararangije ibihano byabo by’igifungo, kuko u Rwanda rudafitanye amasezerano yo kwakira imfungwa ngo ziharangirize ibihano.
Uretse u Rwanda, Amerika iri no kugerageza kuganira n’ibindi bihugu by’Afurika nka Liberia, Senegal, Mauritania, Gabon na Guinea-Bissau, nubwo bitaramenyekana niba byemeye ubusabe bwayo. Hari n’ibindi bihugu nka Benin, Eswatini na Libya byahawe ubusabe nk’ubu.
