Huye yanyuzwe n’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival

Mu ijoro ryo ku wa 2 Kanama 2025, Umujyi wa Huye wacengewe n’umuziki, ibyishimo n’ivumbi ry’impeshyi mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival, aho ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bishimiye imbyino n’indirimbo z’abahanzi bakunzwe mu Rwanda.

Iki gitaramo cyabereye mu kibuga cy’umupira cya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, gitangira Saa Munani z’amanywa. Juno Kizigenza ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, ataramira abakunzi be mu ndirimbo zakunzwe cyane, abakunda umuziki barishima.

Nyuma ye, Kivumbi King wari utarigeze ataramira i Huye, yageze ku rubyiniro acishije abakunzi be mu ndirimbo ze zibyinitse. Yavuze ko yatunguwe n’urukundo yagaragarijwe, ahamya ko ari ubwa mbere yumvise uko i Huye abantu bishimira umuhanzi ku buryo bugaragara.

Ariel Wayz, umukobwa rukumbi uri mu bahanzi bitabiriye iyi festival, yageze ku rubyiniro yitwaye mu buryo bwe bwihariye asanzwe azwiho: kuririmba no gusabana n’abakunzi be. Ni we wabaye umuyoboro w’ibyishimo bikomeye mu bihumbi byari bikoraniye muri iki kibuga.

Nel Ngabo, uri kwifashisha ibi bitaramo mu kwagura ubwamamare bwe, yakiriwe n’uruvunganzoka rw’ibyishimo. Yacishije abari bahari mu ndirimbo ze zakunzwe nka Nywe, Muzadukumbura n’izindi nyinshi, ntasiga n’umwihariko we w’amarangamutima.

Ibirori byakomereje ku muraperi Bull Dogg, wahaye abakunzi ba Hip Hop ibyishimo mu ndirimbo ze zakanyujijeho nka Sinema na Kaza Roho. Ivumbi ry’impeshyi ryazamuwe n’imbyino z’abari mu kibuga ryasandariye mu kirere.

Nyuma ye, Riderman yakomereje aho mugenzi we yari agejeje, atanga ibyishimo bisendereye mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, ari nako abari mu gitaramo bamwikiriza n’amashyi menshi.

Igitaramo cyasojwe na King James, wibukije abakunzi be impamvu ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi zikunzwe mu Rwanda. Yaririmbye Umuriro Watse, Ganyobwe, Zari Inzozi n’izindi zanyuze imitima y’abitabiriye.

Nyuma y’igitaramo, abahanzi bose bahurije ku gushimira abakunzi babo bo mu Karere ka Huye, bavuga ko bishimiye uburyo bakiriwe. Bemeje ko byakuyeho igitekerezo cy’uko abaturage bo mu Majyepfo batagaragaza amarangamutima mu bitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *