Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyaburayi, Dua Lipa, yatangaje ibyishimo bikomeye nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bwa Kosovo, igihugu cy’amavuko y’ababyeyi be, mu muhango wabereye mu murwa mukuru Pristina.
Uyu muhanzi w’imyaka 29 yavukiye i Londres mu Bwongereza, ku babyeyi bakomoka muri Kosovo. Nubwo yavukiye mu Bwongereza, yabaye muri Kosovo hagati y’imyaka 12 na 15, ubwo umuryango we wagarukaga iwabo nyuma y’uko igihugu kibonye ubwigenge mu 2008.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku Instagram ku wa 2 Kanama 2025, Dua Lipa yanditse ati:
“Ndumva nishimye cyane kandi nshimiye Perezida wacu wampaye ubwenegihugu bwa Kosovo. Ni ishema rikomeye kuba nsangiye uru rugo n’igihugu cyanjye cy’amavuko.”
Perezida wa Kosovo, Vjosa Osmani, yemeje ko yashyikirije Dua Lipa icyemezo cy’ubwenegihugu binyuze mu iteka rya perezida, amugaragariza ko ari umwe mu bantu bakomeje gufasha kuzamura isura mpuzamahanga y’icyo gihugu.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto yo mu muhango, Perezida Osmani yagize ati:
“Ikaze mu rugo, Dua. Igihugu cyacu cyishimira ibikorwa byawe n’uruhare ugira mu guteza imbere urubyiruko, ubuhanzi, n’isura mpuzamahanga ya Kosovo.”
Ibi byabaye nyuma y’iminsi micye Dua Lipa yataramiye mu Sunny Hill Festival, iserukiramuco ngarukamwaka ribera i Pristina, aho yasusurukije imbaga y’abafana baturutse mu bihugu bitandukanye.
Uretse ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Dua Lipa yahawe ubwenegihugu bwa Albania mu 2022, nk’ishimwe ku ruhare rwe mu kumenyekanisha indangagaciro n’umuco w’icyo gihugu binyuze mu ndirimbo ze.
Kuba ubu abaye umuturage wa Kosovo, byashimangiye isano ikomeye afitanye n’amavuko ye, ndetse na gahunda ye yo gukomeza kurushaho kumenyekanisha igihugu cy’ababyeyi be ku rwego mpuzamahanga.


