Gucura ni urugendo ruhambaye ku buzima bw’umugore, ruganisha ku gihe adashobora kongera gusama. Akenshi bibera hagati y’imyaka 45 na 55, ariko hari n’ababigeraho hakiri kare cyangwa bitinze bitewe n’imiterere y’umubiri cyangwa uburwayi runaka.
Iyo umugore amaze umwaka wose atabona imihango, aba ageze mu gihe cyo gucura. Uwo mwanya ushobora kuzanira impinduka nyinshi ku buzima bwe bw’umubiri n’ubw’imitekerereze, zirushaho kwigaragaza mu gihe cya postmenopause (igihe cya nyuma yo gucura).
Impinduka zigaragara cyane ku mugore wacuze
Abagore benshi bahura n’ibibazo byiganjemo:
- Kubira ibyuya cyane cyane nijoro
- Kugira ubushyuhe bwinshi butunguranye (hot flashes)
- Kurakara cyangwa kwishima bitunguranye
- Kunanirwa gusinzira neza
- Kumagara mu myanya ndangagitsina
Ubushakashatsi bw’i Burayi bwerekanye ko 40% by’abagore bakomeza kumva izi mpinduka mu buryo bukomeye na nyuma yo gucura, kandi zimwe zishobora kumara imyaka irenga icumi.
Dr. Naomi Potter, inzobere mu bijyanye na menopause, avuga ko izi mpinduka ziterwa ahanini n’igabanuka ry’umusemburo witwa oestrogen. Uyu musemburo iyo ugabanutse, utera:
- Kunanuka no kororoka kw’amagufa, bikazamura ibyago byo kurwara osteoporose
- Kugabanuka k’imbaraga z’ubwonko no kwibagirwa kenshi
- Kongera ibyago by’indwara z’umutima na diabète
- Gukanyarara k’uruhu no kuribwa imitsi
Uko umugore yakwitwara nyuma yo gucura
Dr. Potter asaba abagore kumenya izi mpinduka kare no gufata ingamba.
- Imyitozo ngororamubiri:
- Siporo yoroheje cyangwa yo guterura ibiremereye byoroheje ifasha amagufa n’imikaya.
- Indyo yuzuye:
- Irimo protéines, calcium, vitamini D, ibiryo bike mu isukari n’ibitunganyirijwe mu nganda.
- Imibereho myiza:
- Kuryama neza, kuruhuka bihagije, kwirinda kubyibuha, no kugira ubuzima bwo gusabana n’abandi.
- Kwisuzumisha kenshi:
- Umuvuduko w’amaraso, kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, ubuzima bw’amagufa n’umutima.
- Ubuvuzi bw’imisemburo (Hormone Therapy):
- Bushobora kugabanya ingaruka ku magufa n’umutima, ariko bugasaba kubanza kugirwa inama n’umuganga.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko buri mwaka abagore barenga miliyoni 25 bacura, kandi biteganyijwe ko mu 2030 bazagera kuri miliyoni 47 ku isi yose.
Gucura si iherezo ry’ubuzima bw’umugore, ahubwo ni igihe gishya gisaba kwitaho ubuzima mu buryo bwisumbuye, kugira ngo agumane imbaraga n’ubuzima buzira umuze.
