Kigali: Utubari n’utubyiniro 206 twafatiwe ibihano kubera kutubahiriza amabwiriza mashya yo gucuruza inzoga

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba nshya zigamije kurwanya ubusinzi bukabije, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali yakoze ubugenzuzi mu tubari 601, maze isanga utubari 206 dukora mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza agenga ubucuruzi bw’inzoga n’imyidagaduro.

Ubugenzuzi bwakozwe ku wa 19 na 20 Nyakanga 2025, bwerekanye ko hari utubyiniro, utubari, amaduka acuruza inzoga, amaguriro agezweho (supermarkets), restaurants n’amacumbi bikomeje kwica amabwiriza, aho bamwe bahise bafungwa by’agateganyo abandi bacibwa amande.

Amakosa agaragara n’ibihano byafashwe

Mu byagaragaye harimo utubyiniro 53, amaduka 64 acuruza likeri, amaduka asanzwe 17 acuruza inzoga, utubari 64, amaguriro agezweho atanu (supermarkets), inyubako ebyiri zagenewe amacumbi (lodges) na restaurant imwe—byose bigaragara nk’ibitarubahirije amabwiriza.

Hari n’abacuruzi bafashwe bongera gufungura utubari n’inzu z’amacumbi zari zarafunzwe mu murenge wa Remera, Gasabo. Muri Nyarugenge, abantu 24 bafashwe basinze bikabije mu ruhame, bagirwa inama bararekurwa.

Ingingo zikomeye mu mabwiriza mashya

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu itangazo ryasohotse ku wa 28 Kamena 2025, utubari, utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bigomba guhagarika itangwa ry’inzoga saa Saba z’ijoro kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, no saa Munani ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Harimo n’andi mabwiriza arimo:

  • Gukingira ku gihe amarembo no gusohora abakiliya mu masaha yagenwe,
  • Kugenzura urusaku ntirurenge ibipimo byemewe,
  • Kutagurisha inzoga abatarageza ku myaka 18,
  • Kutagurisha inzoga umuntu wasinze.

Impamvu nyamukuru: Kurengera imibereho n’umutekano

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko iyi gahunda ari igice cy’ubukangurambaga bwo gukumira ubusinzi bukabije, cyane cyane mu rubyiruko. Yagize ati:

“Dufite inshingano zo gukumira ubusinzi bukabije no kurengera imibereho y’abaturage. Iki ni igikorwa kizakomeza no mu tundi turere tw’igihugu.”

Yongeye gusaba abafite aho bahurira n’ubu bucuruzi kwigengesera, bakirinda amakosa ashobora kubakururira ibihombo, kuko ubugenzuzi buzakomeza bushyirwemo imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *