Tekereza gutwara imodoka yawe y’amashanyarazi mu gihe ufite urugendo rurerure, ariko nta mpungenge zo gushira k’umuriro cyangwa gushakisha aho uyongerera. Ibyo kuri benshi byumvikana nk’inzozi, ariko kuri bamwe ni impamo, kubera ikoranabuhanga rishya ryavumbuwe mu Buhinde.
Ni ikoranabuhanga ritavumbuwe muri Silicon Valley cyangwa mu bihugu byateye imbere byo mu Burayi, ahubwo ryavukiye muri Leta ya Maharashtra mu Buhinde, aho umuhanga mu by’ikoranabuhanga, Prof. Satyam Kumar Jha, ari kumwe n’umugore we Preeti, bakoze uburyo bushya bwo kongerera imodoka amashanyarazi igihe cyose iri mu nzira.
Ubu buryo bushingiye ku gukoresha imbaraga z’umuyaga (wind energy) hakoreshejwe moteri ntoya yabugenewe (compact wind generator), itangira gukora n’iyo umuyaga ari muke cyane. Iyi moteri ifasha kongerera umuriro batiri y’imodoka igihe cyose imodoka iri kugenda, kabone n’iyo yaba iri kugenda buhoro mu muvundo.
Iki gikorwa gitanga ibisubizo bikomeye ku bibazo bimaze igihe bivugwa ku modoka zikoresha amashanyarazi:
- Kubura aho kongerera umuriro (charge stations)
- Guhenda k’umuriro
- Impungenge zo gushira umuriro hagati mu nzira
- No kubungabunga ibidukikije
Ikiruta byose, iri koranabuhanga rigabanya cyane icyuho kiri hagati y’iterambere ryihuse ry’imodoka z’amashanyarazi n’inzego zidindira zo kongerera umuriro izo modoka.
Prof. Satyam Jha yatangaje ko ubu buryo burimo kugeragezwa mu byiciro binyuranye by’imodoka z’amashanyarazi, kandi bugiye gutangira gukwirakwizwa ku isoko, kugira ngo bufashe ibihugu n’abantu benshi kwinjira neza mu isi y’imodoka zidateza imyuka yangiza.
Iyi ni intambwe nshya mu rugendo rwo guhanga udushya dufasha isi kugira ubuzima burambye kandi budashingiye ku isohora ry’imyuka ihumanya ikirere.
