AFC/M23 Yahagaritse igitero cya Wazalendo i Goma

Mu rukerera rwo ku wa 22 Nyakanga 2025, ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryahagaritse igitero cyagabwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma.

Abarwanyi ba Wazalendo bakekwaho kuba baraturutse mu ishyamba rya Pariki ya Virunga, bagabye igitero ku gace ka Mugunga no muri Gurupoma ya Rusayo. Muri iryo joro, humvikanye urusaku rukomeye rw’amasasu mu duce dutandukanye twa Goma, aharimo Ndosho na Kyeshero, ku buryo abaturage baho bahise batangira kugira ubwoba ko bakwibasirwa.

Amakuru aturuka ku nzego za AFC/M23 avuga ko ubwo igitero cyatangiraga, abarwanyi babo bahise bishyira hamwe bashakisha aho Wazalendo bari bihishe maze bagasubiza inyuma bidasubirwaho.

Goma ikomeje kugenzurwa na AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025, aho Guverineri washyizweho n’iri huriro, Manzi Willy, yavuze ko inzego z’umutekano zabo ziri maso kandi zifite ubushake bwo gukomeza kurinda abaturage n’umutekano w’akarere.

Yagize ati: “Inzego z’umutekano zacu zikomeje gukora akazi kazo zitizigamye, kandi zibyiyumvamo nk’inshingano. Turimo gusenya ibigo byose n’ibikorwa byose by’abantu b’ingeri zose bashaka guhungabanya umutekano w’abaturage bacu.”

Manzi yagaragaje ko AFC/M23 ikomeje ibikorwa byo guta muri yombi abagizi ba nabi, ashimangira ko igihe bafataga Goma hari imbunda, amabombe, n’amasasu byari byarahishwe mu baturage, bityo ko bashyize imbaraga mu kubishakisha no kubifata uko bwije n’uko bukeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *