Umwalimu SACCO yahawe miliyari 50 Frw zo gufasha abarimu kubona inzu

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abarimu kubona aho gutura heza, Koperative Umwalimu SACCO yahawe andi mafaranga y’inguzanyo angana na miliyari 30 Frw na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yunganira miliyari 20 Frw yari yarabonye mbere, byose hamwe bikaba miliyari 50 Frw.

Ni inkunga izafasha abarimu barushaho kugera ku nzu zabo binyuze muri gahunda ya “Gira Iwawe”, imwe muri gahunda zashyiriweho abaturage bafite amikoro aciriritse kugira ngo babashe gutunga inzu zabo mu buryo burambye.

Mu Nteko rusange idasanzwe yabaye ku wa 18 Nyakanga 2025, abayobozi ba Umwalimu SACCO batangaje ko abarezi barenga 5,000 bamaze kugerwaho n’iyi gahunda. Ibi byerekana ukwiyongera gukomeye ugereranyije n’abari bitezwe ku ikubitiro, kuko mu masezerano ya mbere ya miliyari 20 Frw, byari biteganyijwe ko azafasha abarimu 1,900 gusa.

Gaspard Hakizimana, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Umwalimu SACCO, yavuze ko iyi nguzanyo nshya izakomeza gutuma abarimu babona aho kuba hadahenze.

Yagize ati: “Inguzanyo turi kwaka ni izifasha mu gutanga inguzanyo za ‘Gira Iwawe’. Mbese ni ugufasha abanyamuryango kubona aho kuba heza n’hamwe.”

Yakomeje ashimira BRD, avuga ko amafaranga bahawe mbere yakoreshejwe neza bityo banki ikemera kongera andi: “Turashimira BRD kuko yabonye ko inguzanyo ya mbere yaduhaye twayikoresheje neza, bemera kutwongerera amafaranga ndetse bahitamo no kuyazamura.”

Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango basaga 160,000 barimo abagera ku 5,000 binjiye mu 2024, bose bakora mu nzego zitandukanye z’uburezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *