U Rwanda rwiteguye gufatanya na Kaminuza ya State University of New York mu burezi n’ubushakashatsi

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph, yatangaje ko igihugu cyiteguye gukorana bya hafi na Kaminuza ya State University of New York (SUNY) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye z’igihugu.

Ibi yabitangaje ku wa 18 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n’intumwa za Kaminuza ya SUNY zari zimaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibiganiro bari kugirana bigamije kureba inzira nyayo yo kubyaza umusaruro ubwo bufatanye, hakabaho kwigishanya, guhanahana ubumenyi n’ubushakashatsi hagati ya Kaminuza za hano mu Rwanda na SUNY.

Yagize ati: “Baje kudusura kugira ngo turebe uburyo twafatanya na bo, cyane cyane mu kwigishanya no gukora ubushakashatsi. Turacyari mu ntangiriro z’ibiganiro ariko hari amahirwe menshi twabonye, kandi twizeye ko mu minsi iri imbere tuzatangira gushyira mu bikorwa ibyo twumvikanyeho.”

Yongeyeho ko Kaminuza ya SUNY, nk’imwe mu zikomeye muri Amerika, ishobora gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubumenyi bufite agaciro ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Dr. Melur K. Ram Ramasubramanian, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe imyigire muri SUNY, yavuze ko uru ruzinduko ruri muri gahunda y’iyo Kaminuza yiswe The SUNY Africa Initiative, igamije guteza imbere ubufatanye n’ibihugu bya Afurika mu rwego rw’uburezi n’ubushakashatsi.

Yagize ati: “Turi hano mu Rwanda dushaka kureba amahirwe dufite yo kugeza umushinga wacu kuri Afurika, tugashinga ubufatanye burambye n’u Rwanda mu rwego rw’uburezi. Twanyuzwe cyane n’uburyo abantu bashyizeho umuhate n’ibitekerezo bifatika.”

Iyo gahunda yageze mu Rwanda nyuma yo gutangirira muri Kenya, ikazakomereza no muri Nigeria na Ghana.

Dr. Ramasubramanian yavuze ko bagamije gufasha mu gushyiraho porogaramu zo guhanahana abanyeshuri, gukorana mu bushakashatsi, kwigishanya hifashishijwe ikoranabuhanga, no guteza imbere ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cy’iterambere.

Yagize ati: “Dushaka ko abanyeshuri bo mu Rwanda bajya bagera muri Amerika, bakiga mu mashami 64 atandukanye ya SUNY. Ariko tunifuza ko n’abanyeshuri bacu baza kwigirayo, bakungukira ku muco n’udushya two mu Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi.”

Mu bijyanye n’ubushakashatsi, Kaminuza ya SUNY yagaragaje ko hari amahirwe menshi yo gufatanya n’u Rwanda mu nzego zirimo ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’izindi zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Dr. Winston Wole Soboyejo, Perezida wa SUNY Polytechnic Institute, yavuze ko gukorana n’u Rwanda bizafasha cyane mu kuziba icyuho mu bumenyi bukenerwa ku isoko ry’umurimo.

Mu gihe cy’iminsi ibiri bamaze mu Rwanda, intumwa za SUNY zagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro (RP), ndetse n’abahagarariye urwego rw’abikorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *