Isiraheli yemeje ibitero kuri Minisiteri y’Ingabo ya Syria ivuga ko ari mu rwego rwo kurengera Abadruze

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, Isiraheli yatangaje ko ingabo zayo zagabye igitero gikomeye ku ngoro ya Minisiteri y’Ingabo ya Syria i Damascus, ihamya ko kigamije kurengera Abadruze ibashinja guhonyorwa na Leta ya Syria.

Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, yavuze ko icyo gihugu kitazihanganira gukomeza kurebera ihohoterwa rikorerwa Abadruze, anashimangira ko “igihe cyo kuburira cyarangiye” bityo hakurikiraho igice gikomeye cy’ibitero bihana.

Igisirikare cya Isiraheli cyemeje ko igitero cyagabwe hafi n’ingoro y’Umukuru w’Igihugu cya Syria, kandi ko icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo cyari mu byibasiwe mu murwa mukuru wa Damascus.

Minisiteri y’Ubuzima ya Syria yatangaje ko nibura umuntu umwe yahasize ubuzima, mu gihe abandi 19 bakomerekeye muri ibyo bitero. Leta ya Syria yamaganye iki gikorwa, ikivuga nk’igikorwa cyo kuvogera ubusugire bw’igihugu n’ubugizi bwa nabi buhabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Itangazo rya guverinoma ya Syria rivuga ko nta n’umwe uzihanganirwa mu birego bijyanye n’imvururu zishingiye ku moko n’amadini hagati y’Abadruze n’Ababedouin, kuko Leta yimirije imbere “umutekano, ituze n’ubutabera.”

Mbere y’ibitero byo muri Damascus, Isiraheli yari iherutse gutangaza ko yateye igisirikare cya Syria mu mujyi wa Suweida, ahatuwe cyane n’Abadruze. Icyo gihe, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ayo ngabo ya Syria yari agiye gukoreshwa mu guhiga Abadruze.

Aganira n’itangazamakuru, Netanyahu yanasabye Abadruze batuye muri Isiraheli kutambuka umupaka bajya muri Syria kubera impamvu z’umutekano.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria, Syrian Observatory for Human Rights (SOHR), ukorera mu Bwongereza, watangaje ko kuva imvururu hagati y’Abadruze n’Ababedouin zatangira ku cyumweru gishize, hamaze kwicwa nibura abantu 200.

Mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati ya Syria n’indi mitwe bikomeje koroha mu bindi bice by’igihugu, akarere ka Suweida karimo kuba ikibuga gishya cy’imirwano y’amoko hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Isiraheli ivuga ko izakomeza kugaba ibitero mu gihe bigaragara ko Abadruze bakomeje gushyirwa mu kaga, mu gihe Syria ivuga ko izaharanira kugarura ituze n’amategeko, ikanahamya ko nta rwego rwigenga ruzabasha kwivanga mu miyoborere yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *