Isi yakomeje kurangwa n’inkuru z’intambara no kurasana mu bice bitandukanye. Dore bimwe mu by’ingenzi byavuzwe:
32 bishwe muri Gaza, intambara ikomeza guhitana Abanya-Palestine
Ibitero bya Israel muri Gaza byahitanye abantu 32, bituma umubare w’Abanya-Palestine bamaze kwicwa n’iyi ntambara ugera ku 58.026 kuva yatangira ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero gikomeye muri Israel.
Israel yavuze ko mu masaha 24 ashize yarashe Gaza inshuro zirenga 100, cyane mu duce twa Shujayea, Zeitoun, Beit Hanoon na Jabalia, igamije gusenya ibirindiro bya Hamas.
Ukraine yishe abatasi b’u Burusiya bakekwaho ubwicanyi
Ubutasi bwa Ukraine bwatangaje ko bwishe abatasi b’u Burusiya bakekwaho kwica Colonel Ivan Voronych n’undi mukozi w’ubutasi. Byabereye i Kyiv, aho Ukraine yavuze ko abatasi bagerageje guhangana bikarangira bicwa. U Burusiya ntacyo burabitangazaho.
Muri uwo munsi kandi, u Burusiya bwohereje drones 60, izirenga 20 zirangizwa mbere yo kugera aho zagombaga kurasa, ariko hari abasivile 4 bishwe, abandi 13 barakomereka.
Trump yemeye koherereza Ukraine za missiles za Patriots
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko ubwo u Burusiya bwanzwe ibiganiro byo guhagarika intambara, Amerika izoherereza Ukraine Patriots, ibisasu bifasha kurinda ikirere.
Ati:
“Tuzaboherereza Patriots kuko barazikeneye cyane. Putin afite akarimi keza ariko nijoro akarasa abantu. Harimo ikibazo.”
Trump ntiyatangaje umubare w’izo missile azohereza, ariko yavuze ko Amerika izakomeza kugurisha intwaro ibihugu bya OTAN bishobora no kuzifashisha muri Ukraine.
Trump yizeye agahenge muri Gaza
Trump kandi yavuze ko yizeye ko mu cyumweru gitaha hashobora gusinywa amasezerano y’agahenge hagati ya Israel na Hamas, Amerika ikaba isaba agahenge k’iminsi 60, hakabaho guhererekanya imfungwa.
Gusa Israel isaba ko Hamas yahita ishyira intwaro hasi ikanareka ibikorwa bya gisirikare na politiki, bitaba ibyo intambara ikongera gusubukurwa.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel ntiyumva gahunda yo kwimura Abanya-Palestine
Ehud Olmert, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel (2006-2009), yavuze ko kwimura Abanya-Palestine mu Mujyi wa Rafah ngo bawugire nk’ahantu ho gutangiriramo ubutabazi bishobora gufatwa nko kurimbura ubwoko runaka.
Ati:
“Nta handi byabaye. Ntibyumvikana ukuntu ibyo bikorwa bigamije ubutabazi ahubwo ari uburyo bwo kubigizayo.”
Uyu mujyi mushya biteganyijwe ko uzatwara hagati ya miliyoni 10$ na 15$ ukazuzura mu mwaka umwe, ariko Minisitiri w’Ingabo wa Israel yavuze ko umunya-Palestine uzinjiramo atazongera gusohoka keretse agiye mu kindi gihugu.
U Burusiya na China baganiriye ku guhagarika intambara
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, na mugenzi we w’u Bushinwa, Wang Yi, baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku ngingo zerekeye guhagarika intambara muri Ukraine.
Banavuze ko bazakomeza gushyigikirana mu miryango mpuzamahanga nk’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, BRICS, APEC, G20 n’indi.

