Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushimangira urukundo n’icyubahiro afitiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, avuga ko kumurwanya ari nko kurwanya we ubwe.
Ibi yabivuze ku wa 9 Nyakanga 2025, ubwo yashyiraga ubutumwa kuri X (Twitter), agaragaza ko atabona uko yemera umuntu wese wagerageza kwibasira Perezida Kagame, ari na ko amufata nk’umubyeyi.
Mu butumwa bwe bwari buherekejwe n’ifoto ya Perezida Kagame, Gen Muhoozi yagize ati:
“Natanga igitekerezo ko ari igikorwa kibi cyane kurwanya data wacu, Afande Paul, ukomoka muri Uganda. Ni bibi cyane!”
Iri jambo rye ryateye bamwe ku mbuga nkoranyambaga gutanga ibitekerezo byuje gutebya no kumusuzugura, barimo uwitwa Sheila Kamuzinzi wagize ati:
“Hagati aho imitoma iravuza ubuhuha. Ngo kandi uyu na we akumva yayobora igihugu. Africa turacyafite urugendo rurerure.”
Muhoozi ntiyatinze gusubiza Kamuzinzi, amubwira ko ibyo avuga bishingiye ku rwango ndetse ko ibyo gushaka kwibasira Perezida Kagame bisa no gushaka kwiyangiriza ubwe.
Ati:
“Yego imitoma kuko mwebwe mwabaswe n’urwango rwatumariye abantu. Niba koko ari wowe uri kuri iyi foto, amagambo yawe n’isura yawe ntibihura. Niba atari wowe, va mu buhumyi no kwiyoberanya.”
Muhoozi yakomeje yibutsa ko Perezida Kagame atari umuntu usaba imitoma cyangwa gushimagizwa, ahubwo afite ibikorwa bifatika byivugira.
Ati:
“Afande Paul ntakeneye imitoma-agira ibikorwa. Gushaka kumuzimya ni ukwishora mu muriro, kumurwanya ni ukuturwanya.”
Si ubwa mbere Gen Muhoozi agaragaje ibyiyumvo bye bya hafi kuri Perezida Kagame. Kenshi akunze kumwita “data” cyangwa “afande Paul”, ndetse akamushyira mu ntwari enye za Uganda hamwe na Perezida Yoweri Museveni, Gen Fred Gisa Rwigema na Salim Saleh.
Ibi byose byongera kwerekana uko ubucuti bwihariye hagati ya Gen Muhoozi na Perezida Kagame bukomeje kugaragara, binyuze mu magambo n’ibikorwa bitandukanye akunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.
