Nibura abantu umunani bapfuye, mu gihe abandi basaga 400 bakomerekeye mu myigaragambyo yabaye ku wa Gatatu muri Kenya, ubwo abaturage ibihumbi n’ibihumbi bafataga imihanda mu gihugu hose bigaragambya bamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto.
Polisi yahanganye bikomeye n’abigaragambya mu murwa mukuru Nairobi no mu yindi mijyi, umwaka wose ushize nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye mu 2024.

Abari mu myigaragambyo bagendaga baririmba amagambo nka “Ruto must go” (Ruto agomba kwegura), bafite amabendera ya Kenya ndetse n’amashami y’ibiti nk’ikimenyetso cy’amahoro mu kwigaragambya.
Guverinoma yari yahagaritse ko amaradiyo n’imboneshakure bitangaza iyo myigaragambyo mu buryo bwa “live”, ndetse byageze aho imirongo y’itumanaho imwe irafungwa. Ariko, urukiko rukuru rw’i Nairobi rwaje gutesha agaciro iri tegeko, ruvuga ko ribangamiye uburenganzira bwa muntu.
Ikindi cyazamuye imyigaragambyo ni ibikorwa bikomeje kugaragara byo gushimutwa kw’abantu, byatangiye ubwo urubyiruko ruzwi nka Gen Z rwatangizaga imyigaragambyo rwamagana umushinga w’itegeko rishya ryari rigamije kongera imisoro, guhera ku wa 25 Kamena 2024. Byibura abantu barenga 80 barashimutwe hagati ya Kamena umwaka ushize na Mutarama uyu mwaka.
Kugeza ubu, ubutegetsi ntiburashyira ahagaragara imibare nyayo y’abapfuye cyangwa abakomeretse mu myigaragambyo yo ku wa Gatatu, ariko ishyirahamwe ry’abaganga (Kenya Medical Association), iry’abanyamategeko (Law Society of Kenya), hamwe n’iriharanira impinduka mu rwego rwa polisi (Police Reforms Working Group), byasohoye itangazo rivuga ko abantu nibura umunani bishwe.
Mu barenga 400 bakomerekejwe, 83 bakomerekejwe bikomeye, umunani bafite ibikomere byatewe n’amasasu. Muri abo bose, batatu ni abapolisi.
Ariko, ishyirahamwe Amnesty Kenya riharanira uburenganzira bwa muntu, rivuga ko abapfuye bashobora kuba bagera kuri 16.
Mu gihe bamwe mu baturage bari bagikomeje kwigaragambya mu bice bitandukanye by’igihugu, polisi yakomeje kubatatanya ikoresheje imyuka iryana mu maso n’amazi menshi.

Nevnina Onyango, umugore wa nyakwigendera Albert Ojwang, wishwe akiri mu gasho ka polisi mu ntangiro z’uku kwezi, yavuze ko yumva neza abitabiriye imyigaragambyo kuko barimo gusaba ubutabera ku bishwe mu mwaka ushize bazira imyigaragambyo.
Abaganga basuzumye umurambo wa Albert Ojwang bavuze ko yazize gukubitwa bikomeye, mu gihe polisi yo yari yatangaje ko yiyahuye akubise umutwe ku rukuta.
Onyango yabwiye BBC ati: “Imyigaragambyo irakenewe kugira ngo abantu bagaragaze ibitekerezo byabo. Iyo abaturage bafashe imihanda, ibintu birashobora guhinduka. Ariko polisi ntijya yiga—iyo abaturage bashatse kwigaragambya mu mahoro, polisi ibifata nk’amahirwe yo kubarwanya.”
Polisi y’u Rwanda imaze gushyikiriza ubutabera abapolisi batatu bakurikiranyweho kwica Ojwang, wari umwarimu wigaragazaga cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’umwe mu baturage baharanira uburenganzira bwabo.
Onyango yongeyeho ko akeneye kumenya neza uruhare rwa visi komiseri wa polisi Eliud Lagat, bivugwa ko ari we wategetse ko umugabo we afatwa agafungwa kubera ubutumwa yandikaga kuri murandasi anenga ubutegetsi.
Lagat yahise yegura mu gihe iperereza rigikomeje.

Perezida William Ruto yasabye abigaragambya kwirinda guhungabanya amahoro n’umutekano. Yabitangaje nyuma y’aho bamwe mu bigaragambyaga bagerageje kwegera urugo rwe, ariko polisi ikabatatanya.
Mu birori byo gushyingura yabereyemo i Kilifi, Ruto yagize ati: “Imyigaragambyo ntikwiye kuba intwaro yo guhungabanya amahoro muri Kenya. Nta kindi gihugu dufite cyo guhungiramo, tugomba gukingira igihugu cyacu.”
Kuri uwo munsi, amashuri n’ubucuruzi byinshi byari bifunze kubera ubwoba bwo kwibasirwa n’imyigaragambyo.
Perezida Ruto aheruka gutumira bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu rwego rwo kongera kunga ubumwe mu gihugu.
Mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na we, muri Nyakanga umwaka ushize, Ruto yakoze impinduka zikomeye mu nzego za leta, ashyiramo abantu bane bavuye ku ruhande rwa Raila Odinga, barimo n’ushinzwe umutungo wa Leta n’ingufu.
Muri Ukuboza, Ruto yahuye na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida, wari warashyigikiye Odinga mu matora ya 2022. Icyo gihe, Ruto yatsinze amatora, ariko umwuka w’amacakubiri wakomeje.
Nubwo Ruto yagerageje kwegera abatavuga rumwe na we, ubutegetsi bwe bukomeje kubangamirwa cyane n’umubano mubi n’icyegera cye, Rigathi Gachagua, byagejeje ku matora mu Nteko Ishinga Amategeko yo kumweguza muri Ukwakira.
Abashyigikiye impande zombi bagaragarije ku mugaragaro ko badacana uwaka.
Abasesenguzi bemeza ko Ruto ashaka gukomeza kwigarurira icyizere mu baturage, cyane cyane mu bice Gachagua akomokamo, byagaragaje gutakaza icyizere mu buyobozi bwe.
