RDF Yamaganye amakuru y’ikinyoma ku buzima bwa Perezida Kagame

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyamaganye itangazo ryagiye hanze mu buryo butemewe, ryari ryakwirakwijwe mu buryo bw’ibanga rikayitirirwa, ririmo amakuru y’ibinyoma ku buzima bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. RDF yavuze ko iryo tangazo ari “Fake News”, rihimbwe n’abantu bafite umugambi wo kubiba urujijo no guhungabanya ituze ry’igihugu.

Itangazo ryakwirakwiye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2025, ryari ryanditse risa n’irikoze mu ishusho isanzwe ikoreshwa n’igisirikare mu gutangaza amakuru. Ariko nk’uko RDF yabitangaje ku rubuga rwayo rwa X (rwahoze ari Twitter), ryari irikorano ryakozwe n’abantu bashaka kubiba urwikekwe.

“Iryo tangazo si iryacu. Ni FAKE NEWS,” – RDF.

Abasesenguzi b’imbuga nkoranyambaga batangaje ko itangazo rifite ibimenyetso byinshi byerekana ko ritari iry’ukuri, harimo igihe cy’iyandikwa kidahuye n’amasaha yo mu karere, imvugo idasanzwe ikoreshwa n’inzego z’umutekano, ndetse n’ibura ry’aho ryasohokeye.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo abatuye mu mahanga, bakomeje gukwirakwiza ayo makuru binyuze kuri YouTube n’izindi mbuga, ariko nta gihamya na kimwe baragaragaza.

RDF, nk’urwego rwizewe, ntiratangaza amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umukuru w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *