Perezida Kagame ari mu kiruhuko, guverinoma yamaganye ibihuha

Nyuma y’amakuru y’ibihuha yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Perezida Paul Kagame arwaye bikomeye, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Perezida Kagame ameze neza ndetse ari mu kiruhuko gisanzwe, nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wayo, Madame Yolande Makolo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Taarifa, Yolande Makolo yatangaje ko Perezida Kagame ari mu kiruhuko, asobanura ko nubwo amaze igihe atagaragara mu ruhame, bitagombye gutera abaturage impungenge.

“Ni ibintu bisanzwe. Ni ngombwa ko umuntu afata umwanya wo kuruhuka nyuma y’akazi kenshi n’inshingano nyinshi, yaba mu gihugu cyangwa mu mahanga,” — Yolande Makolo.

Iri tangazo rije nyuma y’uko hagaragaye inyandiko ku mbuga nkoranyambaga ryitirirwa igisirikare cy’u Rwanda (RDF), rivuga ku buzima bwa Perezida Kagame. Iri tangazo ryahise ryamaganwa n’Igisirikare ubwacyo, kivuga ko ari “Fake News” yacuzwe n’abagamije gutera urujijo.

Yolande Makolo yongeyeho ko izi nkuru zikomeje gukwirakwizwa n’abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, bagamije gushuka abaturage no guteza impagarara zishingiye ku binyoma.

“Rwose ntimutwarwe n’amakuru ari gukwirakwizwa n’abanzi. Nta gihari cyo kwikanga cyangwa giteye impungenge,” — Yolande Makolo.

Umwe mu bantu ba hafi mu muryango wa Perezida Kagame yabwiye Taarifa ko Umukuru w’Igihugu ari mu buzima busanzwe, asanzwe afata umwanya wo kuruhuka nk’uko umuntu usanzwe uremerewe n’inshingano yabikora.

“Ni umuntu nk’abandi, afata umwanya akaruhuka. Nta kintu kidasanzwe cyangwa giteye impungenge. Perezida ameze neza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *