Isuku yo mu kanwa: Intwaro itavugwa mu kurwanya indwara zitandura mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zo kurwanya indwara zitandura, ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bugaragaza ko indwara zo mu kanwa zigenda zigaragaza ubukana bukabije, cyane cyane mu bice by’icyaro aho isuku y’amenyo ikiri ikibazo gikomeye.

Ikibazo cyirengagizwa

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko 33% by’abanyarwanda bujuje imyaka y’ubukure batarigera boza mu kanwa, aho mu byaro bageze kuri 38% mu gihe mu mijyi ari 11.2%. Ibi byerekana icyuho gikomeye mu myumvire no mu myitwarire y’Abanyarwanda ku isuku yo mu kanwa.

Abahanga mu buzima bemeza ko kutita ku isuku yo mu kanwa bitera indwara ziremereye zirimo gucukuka kw’amenyo, kurwara amashinya, ndetse no kwibasirwa n’indwara z’umutima na diyabete indwara zitandura ziri ku isonga mu byica abantu benshi ku Isi.

Indwara zitandura zituruka ku isuku nke yo mu kanwa

Irene Bagahirwa, Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, avuga ko isuku nke yo mu kanwa atari ikibazo gito nk’uko bamwe babyibwira. “Iyo mikorobe icukura amenyo cyane nijoro. Umuntu utogeje mu kanwa nijoro aba atumiriye izo mikorobe ngo zitangire kwangiza amashinya n’amenyo,”.

Yongeraho ko indwara zo mu kanwa zituma abantu benshi bajya kwa muganga baramaze kuremba, bityo bigahenda igihugu n’umuryango. “Isuku yo mu kanwa ni yo nkingi ya mbere y’ubuzima burambye,” ashimangira.

Gucukuka kw’amenyo: Indwara yirengagizwa ariko yugarije benshi

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 bwerekanye ko 67% by’Abanyarwanda bari barwaye gucukuka kw’amenyo. Iyi mibare ijyanye n’iy’Isi aho abarenga miliyari 4 bafite iyo ndwara.

Dr. Bizimana Achille, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu kanwa n’amenyo, ashimangira ko gucukuka kw’amenyo ndetse n’izindi ndwara z’umukanwa zishobora kwirindwa. Ati: “Kwita ku isuku y’amenyo nibura inshuro ebyiri ku munsi no kwirinda ibiryo birimo isukari nyinshi, ni ingenzi.”

Gusura muganga w’amenyo: Ikintu benshi badaha agaciro

Nubwo abaganga b’inzobere bagaragaza ko umuntu yagombye gusura muganga w’amenyo nibura kabiri mu mwaka, muri 2024 imibare ya RBC yerekanye ko 57% by’Abanyarwanda batigeze na rimwe basura muganga w’amenyo mu mwaka ushize.

Ibi bishyira Abanyarwanda mu kaga ko kurwara indwara bashoboraga kwirinda hakiri kare. Kandi birasobanutse ko indwara z’amenyo, iyo zigeze ku rwego rwo gucukurika no kuribwa, bisaba amafaranga menshi n’umwanya munini mu kuvurwa.

Impamvu isuku yo mu kanwa ari ngombwa

Ubushakashatsi mpuzamahanga bugaragaza ko indwara zo mu kanwa zishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, zigatuma umuntu yisuzugura, akagira ipfunwe, ndetse bikagira ingaruka ku mikoranire n’abandi.

By’umwihariko, ku bagore batwite, ubushakashatsi bwagaragaje ko isuku nke yo mu kanwa ishobora gutuma babyara abana batagejeje igihe, cyangwa bakagira ibindi bibazo by’ubuzima.

Ubutumwa ku baturage: Koza amenyo ni igikorwa cy’ubwenge si igikangisho cy’abana

Mu gihe koza amenyo bifatwa nk’igikorwa cy’abana bato, ubuzima bugaragaza ko ari igikorwa gikomeye cy’ubwirinzi n’ubwitange. Koza amenyo nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo ni ry’ijoro mbere yo kuryama, ni ishingiro ry’ubuzima bwiza.

Abahanga barasaba ko hakwiye ubukangurambaga buhoraho, bugamije guhindura imyumvire y’abantu, cyane cyane mu byaro aho icyuho mu isuku y’amenyo kiri hejuru. Ibi bikajyana no korohereza abaturage kubona ubuvuzi bw’amenyo bworohereza buri wese, nko mu bigo nderabuzima no mu mashuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *