Nyuma yo gutandukana n’abatoza bayobowe Darko Nović mu gihe habura imikino itatu ngo umwaka w’imikino urangire, Ikipe ya APR FC yahawe abazayifasha muri iyo mikino isigaye, bakaba bari basanzwe mu makipe y’abato b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasigaranywe na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier batoza amakipe y’abato ba APR, dore ko ari nabo bakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025.
Darko Nović wari umaze amezi 11 atoza APR FC, yayifashije gutwara Igikombe cy’Intwari n’icy’Amahoro mu 2025, anayifasha kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024; ni mu gihe basezerewe na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
N’ubwo umusaruro utari mubi, ndetse hakiri amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, imikinire y’uyu mutoza ntiyanyuraga abakunzi ba APR FC, ari nayo yabaye imbarutso yo gutandukana na we.

Avuga ku gutandukana n’aba batoza, mu itangazo ryashyizwe ahagarara n’iyi kipe, Chairman wayo, Brig Gen Deo Rusanganwa, yagize ati “APR FC iramenyesha abafana bacu, abafatanyabikorwa n’umuryango mugari w’abakunzi ba ruhago ko umutoza Darko Nović n’abungiriza be; Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd, batandukanye n’ikipe ku bwumvkane kubera impamvu bwite.”
Yakomeje agira ati “Turashimira ubwitange n’ibyo bagejeje kuri APR FC kandi turabifuriza ibyiza ahazaza.”
Amakuru avuga ko uyu mutoza wari ugifite amasezerano azarangira mu 2027, wahabwaga umushahara w’ibihumbi 45€ (hamwe n’abatoza bamwungirije), yemeye kwishyurwa amezi atandatu ngo atandukane na APR FC.
Kugeza ubu APR FC ni iya kabiri muri Shampiyona, aho irushwa inota rimwe na Rayon Sports, ikaba izakira Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu.

