Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe, hatangazwa itariki ruzasubukurwa
Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kuko atabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranyweho, rufata umwanzuro wo gusubika uru rubanza.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibyaha Sengabo Jean Bosco akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ibi akaba yarabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Umunyamategeko umwunganira yasabye urukiko ko rwabaha umwanya wo kwiga urubanza neza kugira ngo bazaburane biteguye; ngo kuko batabashije kubona dosiye ngo bamenye ibyo akurikiranyweho, bityo bagaragaza ko batiteguye kuburana.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwavuze ko nta mpamvu yo gusubika urubanza kuko ibikubiye muri dosiye y’uregwa n’umwunganira babizi.
Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko iburanisha yafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 5 Ugushyingo 2024.
Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki wa 18 Ukwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo gufatwa, RIB yakomeje iperereza iza no kugenzura niba nta biyobyabwenge akoresha, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero kiri hejuru cyane; kuko yari afite igipimo cya 298 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!