Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Minisitiri Biruta arasaba Abapolisi kwirinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura

Minisitiri Biruta arasaba Abapolisi kwirinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yiga ku mutekano n’imikorere ya kinyamwuga, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta abasaba kurangwa na Disipuline mu kazi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura.


Ni inama isanzwe ihuza abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, abayobora amashami atandukanye n’amashuri ya Polisi y’u Rwanda n'abayobora Polisi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, Intara n'Uturere; yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.


Nk’urwego rukuru rwa Polisi y’u Rwanda mu buyobozi no gufata ibyemezo, Inama Nkuru ya Polisi iganirirwamo ingamba zikurikizwa mu kuzuza inshingano za Polisi y’u Rwanda; hagamijwe kunoza imikorere n’ubunyamwuga mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano.


Minisitiri Biruta, yavuze ko gukora kinyamwuga no kwitanga kw’abapolisi bigira uruhare mu mutekano n’iterambere by’igihugu.


Yagize ati:

“Uruhare rukomeye Polisi y’u Rwanda igira mu mutekano n’iterambere ry’Igihugu cyacu ruturuka ku gukora kinyamwuga no kwitanga gukomeye. Abapolisi bagaragaye hirya no hino mu bikorwa by’ubutabazi bitandukanye haba mu gihe cy’ibiza, inkongi z’umuriro, impanuka zo mu muhanda n’ibindi. Igihugu kibashimira ubwitange bubaranga, murengera abaturarwanda.”


Yasabye abapolisi gukomeza kurangwa na Disipuline mu kazi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura.


Ati:

“Hari bamwe mu bapolisi bagiye bishora mu ngeso zitari nziza, bikabaviramo kwirukanwa. Mwebwe rero mwahisemo gukora kinyamwuga, mukomereze aho kandi mujye muhora iteka mugirana inama, kuko bizabafasha guca ukubiri n’imyitwarire idakwiriye, yanduza isura yanyu, iy’urwego mukorera ndetse n’iy’Igihugu muri rusange.”


Minisitiri Biruta yijeje ko hazakomeza gushakwa ubushobozi bwo kongera no kuvugurura inyubako za Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu cyane cyane Sitasiyo za Polisi no gushaka ibikoresho nkenerwa byifashishwa mu gucunga umutekano w’Igihugu mu rwego rwo kuzuza neza nshingano; anibutsa ko muri ibi bihe bisoza umwaka, hirya no hino mu gihugu abaturarwanda bazaba bafite ibikorwa bitandukanye byo gusoza umwaka wa 2024 no kwinjira mu mwaka mushya wa 2025 birimo ibitaramo n’ibindi, bityo ko uruhare rwa Polisi y’u Rwanda rukenewe cyane kugira ngo ibyo bikorwa bizabe mu mutekano usesuye.


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yavuze ko iyi nama, yibanda ku kurebera hamwe uko umutekano uhagaze muri rusange, uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, imyitwarire y’abapolisi n’ibindi bitandukanye.


Yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu uburyo bukomeje gufasha Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kongera ubushobozi.


Ati:

“Muri iki gihe cy’iterambere n’ikoranabuhanga, akazi ka Polisi gasaba ubumenyi ndetse n’ubushobozi byihariye kugira ngo tubashe guhangana n’ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka, ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, iterabwoba n’ibindi.”


Yakomeje agira ati:

“Ibi byatumye Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’Abapolisi binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo amahugurwa, gushaka ibikoresho bigezweho ndetse no gukorana n’izindi nzego kugira ngo turusheho gukora kinyamwuga.”


Ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abatari bake zigabanyuke, asaba abaturarwanda bose kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

 

Amwe mu mafoto:

 

 

 

Source: www.police.gov.rw

Minisitiri Biruta arasaba Abapolisi kwirinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura
Minisitiri Biruta arasaba Abapolisi kwirinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura
Minisitiri Biruta arasaba Abapolisi kwirinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura
Minisitiri Biruta arasaba Abapolisi kwirinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura
Minisitiri Biruta arasaba Abapolisi kwirinda icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura

Comment / Reply From