Dark Mode
  • Monday, 30 December 2024

RCAO igiye guhuza abanyamuryango bayo n’abashoramari b’Abashinwa

RCAO igiye guhuza abanyamuryango bayo n’abashoramari b’Abashinwa

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, Umuryango w’Abanyarwanda bize, babaye n’abakoze mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO), wateguye igikorwa cyo guhuza abanyamuryango bawo na Kompanyi z’Abashinwa zikorera mu Rwanda no mu karere, hagamijwe kwigiranaho mu guteza imbere ubucuruzi n’ibindi.


Ni igikorwa cyiswe ‘Business to Business (B2B), kiba kizabera muri CAMP KIGALI (KCEV), aho cyateguwe na RCAO ku bufatanye na Ambasade ya Repubulika ya rubanda y’u Bushinwa, hagamijwe gusangira ubunararibonye no guhuza ibikorwa by’ubucuruzi no gushimangira ubufatanye; bikazafasha kuziba icyuho cyari hagati y’impande zombi mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi.


B2B yitezweho kuba urubuga rwo guha amasosiyete y’Abashinwa akorera mu Rwanda ndetse no mu karere yahuraga n’ibibazo byo kubona abafatanyabikorwa mu bucuruzi batanga ibikoresho bakoreye mu gihugu, serivisi batanga, ibikoresho, imashini ndetse n’abashoramari bizewe mu nganda z’ubwubatsi, ubuvuzi, ubucuruzi bwo kuri murandasi, ndetse n’abakozi bakora mu nganda.


Ni mu gihe kandi amasosiyeti n’abacuruzi bo muri RCAO batabonaga amahirwe yo gukorana n’umuryango w’Abashinwa, amasosiyeti yabo yo mu Rwanda no hanze yarwo; nabo bazagira amahirwe yo kugirana ubufatanye mu bucuruzi, banaganire ku buryo ubwo bufatanye bwarenga imipaka, na cyane ko bafite ubumenyi n’uburambe ku muco w’ibihugu byabo.


Mu bizakorwa muri B2B harimo ibiganiro bigamije guhuza mahirwe ahari, kungurana ubumenyi n’ibitekerezo, kugaragaza amahirwe ahari mu bucuruzi, amahirwe y'akazi ku bagashaka, inyungu ziri mu guhatana, kugaragaza ibyo abantu bakora ndetse n’amasezerano y’ubucuruzi atandukanye.


Umuyobozi wa RCAO, Higaniro Theoneste yasabye abanyamuryango kwitabira kugira ngo hatazagira ucikanwa n’aya mahirwe.


Ati:

“Ubusanzwe twakoraga ibyo twita ‘Job Fairs’ tugamije guhuza abadafite akazi n’abagatanga; ni ukuvuga abize mu Bushinwa badafite akazi tubahuza na companies z’Abashinwa n’iz’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, ariko ubu noneho ni uguhuza abakora ubucuruzi kugira ngo bagirane imikoranire, bungurane ubumenyi ndetse n’ako kazi babe bagatanga. Turasaba rero abantu kwitabira iyi gahunda kuko ni amahirwe kuri bo.”


Uretse kubasaba kwitabira, Higaniro yanasabye abanyamurayango ba RCAO bafite amakompanyi n’abakora ubucuruzi kwiyandikisha, kugira ngo bazahuzwe na bagenzi babo b’Abashinwa bakora bimwe, bityo Business to Business igiye kuba ku nshuro ya mbere izagende neza.

 

Umuryango w’Abanyarwanda bize, babaye n’abakoze mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO), washinzwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe guhuriza hamwe abize, ababaye n’abakoze mu Bushinwa, mu rwego rwo gushyiraho imikoranire ku bihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa binyuze mu guhanahana amakuru, kungurana ubumenyi binyuze mu ikoranabuhanga, gusangira umuco w’ibihugu byombi, ndetse no kugira inshingano ku mibereho myiza y’abaturage.

 

 

Comment / Reply From