Dark Mode
  • Thursday, 12 December 2024

U Buholandi bwabaye indiri y'abarwanya Leta y'u Rwanda

U Buholandi bwabaye indiri y'abarwanya Leta y'u Rwanda

Ihuriro ry'imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, irimo kubyutsa umutwe mu cyo bise 'Ineza rusange y'Abanyarwanda'; gihuriwemo n'imitwe ya RNC na P5.

 

Iri huriro rishaka kwigarurira Abanyarwanda bari muri Diaspora, twabonye amakuru avuga ko mu Buholandi harimo gukoreshwa inama bikozwe n'uwitwa Eric Murinzi; uyu akaba yarahoze ari umunyamakuru mu Rwanda, aho yakoreraga ikinyamakuru iRwanda24.

 

Uyu Eric Murinzi ni we ushinzwe ibikorwa byo gucengeza amatwara y'ihiriro Ineza rusange y'Abanyarwanda mu rubyiruko no mu banyeshuri biga mu Buholandi no mu Bubiligi. 

 

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacaracara amafoto y'abanyamuryango ba RNC bahuriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu nama yasize banzuye ko bagiye gushinga ihuriro rishya bise 'Urubuga ruharanira ineza rusange y'Abanyarwanda'.

 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusarenews avuga ko iryo huriro rikomeje kugaba amashami hirya no hino, aho abo banzi b'igihugu cy'u Rwanda bakomeje kwisuganyiriza mu gihugu cy'u Buholandi; aho bakomeje ibikorwa byo kwinjiza abanyamuryango bashya bikomereye bibanda cyane ku bihugu birimo Abanyarwanda bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

 

Ni abantu bamaze igihe barafashe gahunda yo kurwanya u Rwanda bivuye inyuma, aho bamwe muri bo bagiye bakora ibishoboka byose ngo mu gihugu habemo intugunda.

 

Ibi ngo babikora bifashishije imitwe itandukanye no P5, FLN, umutwe witwara gisirikare wa RNC ndetse n'inyeshyamba za FDLR zimaze igihe mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC); ariko bagasanga inzego z'umutekano z'u Rwanda zihagaze neza; dore iyo mitwe yose yagiye ikubitwa inshuro kenshi.

 

Ni mu gihe abashinze urwo rubuga bavuga ko mu ntego z'ibanze bashyira imbere ari uko mu Rwanda hajyaho ubutegetsi bukorera abaturage bose kandi babwibonamo; aho mu itangazo rigufi bashyize hanze basabye Perezida Kagame kwagura urubuga rwa politiki ku Banyarwanda bose.

 

 

 

 

 

 

U Buholandi bwabaye indiri y'abarwanya Leta y'u Rwanda

Comment / Reply From