Minisitiri Sebahizi agiye guhagararira Perezida Kagame mu Burundi
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi agiye guhagararira u Rwanda mu nama 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa-COMESA), bitandukanye n’ibyavugwaga ko izitabirwa na Perezida Paul Kagame.
Ni inama iteganijwe ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 i Bujumbura mu Burundi, u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi, bitandukanye n’amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko u Rwanda ruzahagararirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: ‘Kwihutisha kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.'
Avuga ku byavugwaga ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru atari ukuri; agira ati: “Ni byo, u Rwanda ruzitabira inama ya COMESA, rukazahagararirwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi.”
Umuryango wa COMESA yashinzwe mu Ukuboza 1994, ugamije guteza imbere ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu mu mutungo kamere n’imibereho myiza y’abaturage, aho kugeza ubu ugizwe n’ibihugu binyamuryango 21 birimo n’u Rwanda.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!