Icyuho mu masoko ya leta imbogamizi mu iterambere rya Afurika
Mu Rwanda hagiye guteranira inama ku masoko ya leta muri Afurika ku nshuro ya 4, ahazareberwa hamwe imbogamizi ndetse n’ingamba zikomeje gukoma mu nkokora imitangire y’amasoko ya leta muri Afurika, aho akigaragaramo icyuho binatera imbogamizi mu iterambere ry’uyu mugabane.
Ni inama izatangira tariki ya 12 kugera ku ya 14 Ugushyingo 2024, aho abahagarariye ibigo bitanga amasoko ya leta muri Afurika bazungurana ibitekerezo ndetse basangire ubunararibonye mu mitangire y’amasoko ya leta mu bihugu byabo; aho binateganijwe ko ibihugu byateye imbere bizereka ibikiri mu nzira y’iterambere ubunararibonye mu mitangire y’aya masoko.
U Rwanda ntabwo rurabasha kugera ku gipimo cyiza mu mitangire y’amasoko nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2024, Umuyobozi mukuru w’ ikigo gishinzwe amasoko ya Leta, Uwingeneye Joyeuse, yagaragaje ko iyi nama izabafasha mu kungurana ibitekerezo mu kuzamura urwego u Rwanda rutangaho amasoko ya leta, aho ngo bateganya kugera ku mpuzandengo ya 80% yakabaye igerwaho mu kubahiriza ihame ryo gutanga amasoko binyuze mu mucyo; ni mu gihe kuri ubu u Rwanda ruri ku ijanisha rya 70% zirengaho gato.
Iyi nama ihuriza hamwe ibihugu 44 byo muri Afurika ndetse n’abandi batandukanye baba baturutse hirya no hino ku Isi, dore ko iyi nama ari imwe muri nke zibaho ku Isi, binatuma abandi bantu bo ku migabane itandukanye bayitabira.
Umuyobozi mukuru w’ Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta muri Togo yavuze ko iyi nama ikomeza gufasha mu kwibukiranya ko ibihugu bikomeza gutanga amasoko anyuze mu mucyo aho harebwa ko igihugu byibura kigomba kugeza ku 80% by'amasoko yatanzwe yanyuze mu mucyo habayeho ihangana.
Ni inama kandi ikomeza guhanahana ubumenyi ku bateye imbere, ikaba n’umwanya wo kongera isoko ry’akazi kugira ngo Afurika ikomeze itere imbere.
Inkuru ya Kalisa Claude Uwihanganye
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!