Umwe mu bareganwa na Dubai yategetswe kujya yitaba, abandi bakatirwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, n’abo bakurikinwa hamwe bahoze ari abayobozi mu Karere ka Gasabo bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho ibyaha bakekwaho.
Abo urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ni Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc, mu gihe kandi rwarekuye Nkurikiyimfura Theopiste bareganwa, ategekwa gutanga ingwate ya miliyoni 3Frw no kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi abiri.
Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya, aho Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko mu 2013, Dubai yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kuba inzu ziciriritse 300 aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.
Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri Fer à béton n’imbaho zakoreshwaga.
Abari bafunzwe kubera iki kibazo barimo Stephen Rwamurangwa wahoze ayobora Akarere ka Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ashinzwe iby’imikoreshereze y’ubutaka (Director of One Stop Center) ubu akaba yari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ndetse n’umushoramari Nsabimana Jean uzwi ku izina rya Dubai, mu gihe Jean Baptiste Bizimana wari ushinzwe imyubakire (District Engineer) mu Karere ka Gasabo we yarekuwe.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!