U Bufaransa: Habyarabatuma yisubiyeho mu rubanza rwa ‘Biguma’
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, Urukiko rwa rubanda rw’ubujurire rwa Paris rwakomeje urubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka ‘Biguma’ humvwa abatangabuhamya; uwitwa Cyriaque Habyarabatuma yisubiraho ku buhamya yari yatanze mbere, anasaba imbabazi urukiko ko yarubeshye.
Umutangabuhamya Maj Habyarabatuma Cyriaque, yari mu ngabo zatsinzwe, nyuma y’uko FPR ibohoje igihugu ajya muri Jandarumori icyo gihe yaje kuvangwa na Polisi ya Komini bibyara Polisi y’igihugu mu mwaka wa 2000, aho yamaze muri ako kazi imyaka icumi (10), kuko mu mwaka w’i 2004 aribwo yatangiye kuburanishwa ku ruhare rwe mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari Komini Nyakizu bishwe n’abajandarume yari ayoboye; ahamwa n’ibyaha akatirwa igifungo cya burundu.
Ubwo yatangaga ubuhamya kuri uyu wa Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga kuko afungiye mu Rwanda, Cyriaque Habyarabatuma yavuze ko azi Hategekimana Philippe ‘Biguma’; nk’umujandarume bakoraga umwuga umwe, ibyo yakoraga nk’umujandarume wakoreraga i Nyanza, ndetse n’aho yakomokaga mu cyahoze ari Gikongoro.
Yakomeje yivuguruza ku buhamya yari yatanze ubushize; avuga ko Biguma atari umuhezanguni w’umuhutu nk’uko yari yabivuze mu buhamya bwe bwo muri Gicurasi 2023, anasaba imbabazi ko ubushize yabeshye urukiko bitewe n'ibyo nawe yabwiwe n’abandi bantu; anasaba imbabazi urukiko ku kuba yaratanze ubuhamya butari bwo, akabeshya Urukiko.
Perezida w’Urukiko yakomeje kumubaza agerageza kumenya byinshi kuri uko guhatirwa gutanga ubuhamya, umutangabuhamya Habyarabatuma avuga ko ntacyo yakongera ku byo yavuze.
Abajijwe ku iyicwa rya Nyagasaza Narcisse wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Habyarabatuma yavuze ko atabonye n’amaso ye Biguma amwica, ariko ko yabibwiwe n’uwitwa Israël wari Konseye wa Segiteri; gusa avuga ko aho babaga harimo intera, ariko yemeza ko iyo Biguma aza kuba yarimuriwe i Kigali atari kubura kubimenya cyane ko uregwa yabwiye urukiko ko ibyo bamurega byabaye adahari.
Ni mu gihe mu buhamya yari yatanze muri Gicurasi 2023, Major Cyriaque Habyarabatuma wayoboraga Jandarumori muri Butare ahitwa i Tumba, yavuze ko azi Biguma neza kuko usibye kuba barakoranye muri Jandarumori i Nyanza banabanye no mu kigo cya Jandarumori ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali mbere yo kujya i Nyanza.
Yari yanahamije ko atari Kapiteni Birikunzira wayoboraga abajandarume i Nyanza wishe Nyagasaza Narcisse wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo; ahubwo ko yishwe na Hategekimana Philippe ‘Biguma’ ubwe, anongeraho ko yumvise abantu bavuga ko Biguma atakundaga Abatutsi.
Urubanza rw’ubujurire rwa Hategekimana Philippe uzwi nka ‘Biguma’ w’imyaka 67, rukomeje kuburanishwa n’Urukiko rw’ubujurire rwa rubanda rw’i Paris, rukaba rwaratangiye tariki 4 Ugushyingo aho biteganijwe ko ruzasozwa ku ya 20 Ukuboza 2024; ni mu gihe tariki 28 Kamena 2023, yari yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!