Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

U Bufaransa: Dr Eugène Rwamucyo agiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside akekwaho

U Bufaransa: Dr Eugène Rwamucyo agiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside akekwaho

Urukiko rwa rubanda rwa Paris (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, rugiye gutangira kuburanisha umunyarwanda Dr Rwamucyo Eugène ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akekwaho kuba yarakoreye mu cyahoze ari Butare.


Ni urubanza biteganijwe ko ruzatangira kuburanishwa tariki 01 rukazasoza ku ya 31 Ukwakira 2024, mu Rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa; aho Dr Rwamucyo akurikiranyweho ibyaha bigera kuri bitanu, bikekwa ko byose yabikoreye mu byahoze ari Komini Ngoma, Gishamvu, Ndora na Huye muri Perefegitura ya Butare; ubu ni mu turere twa Huye na Gisagara.


Mu byo akurikiranyweho bikekwa ko yabikoze hagati ya Mata na Nyakanga 1994, harimo Kuba mu itsinda rigamije gutegura Jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo na Jenoside ndetse n’Ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu birimo na Jenoside.


Dr Rwamucyo wavutse tariki 06 Kamena 1959 ahitwa i Munanira muri Komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Gakenke, yiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda aza gukomereza amashuri ye mu Burusiya.


Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza cy’ubuzima rusange (Centre universitaire de sante publique-CUSP) cya Butare.


Yageze mu Bufaransa mu 1994 anyuze muri Senegal, mu gihe mu 2001 kugeza mu 2007 yakoraga nk’umuganga mu Bufaransa ariko nta buhungiro afite, dore ko yabwangiwe mu 2002.


Mu 2008 yagiye gukora mu bitaro bya Maubeuge mu Majyaruguru y’u Bufaransa hafi n’umupaka w’u Bubiligi, ariko aza kwirukanwa nyuma y’aho Umuryango uzwi nka Collectif des Parties Civile pour le Rwanda (CPCR) uri no mu baregera indishyi muri uru rubanza kimwe na FIDH (Federation Internationale de Droit de l’Homme); utanze ikirego ko uyu Mugabo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.


Dr Rwamucyo yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’u Rwanda mu 2006, mu gihe Urukiko rwa Gacaca rwa Ngoma rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; runamukatira gufungwa burundu mu mwaka wa 2009.


Ni mu gihe tariki 05 Gashyantare 2008 mu Bufaransa hatangiye iperereza kuri Rwamucyo, naho tariki 26 Gicurasi 2010 arafatwa arafungwa ubwo yari yagiye gushyingura Jean Bosco Barayagwiza nawe wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa muri Nzeri uwo mwaka Urukiko rw'ubujurire rwa Versailles rutegeka ko afungurwa kandi ntiyoherezwe mu Rwanda; ariko agakomeza gukurikiranwa.

 

Tariki 15 Ukwakira 2020 byemezwa ko urubanza rwe rwoherezwa mu Rukiko rwa rubanda rwa Paris, arabijuririra tariki 28 Nzeri 2022 ubujurire bwe buteshwa agaciro yongera kujurira mu Rukiko rusesa imanza narwo tariki 05 Mutarama 2023 rwemeza ko icyo icyemezo kigumaho; bikaba binateganijwe ko uru rubanza ruzumvwamo abatangabuhamya bagera kuri 60.


Dr Eugène Rwamucyo ni umunyarwanda wa 8 ugiye kuburanishwa n’u Bufaransa, nyuma ya Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burundu, Claude Muhayimana wakatiwe imyaka 14, Laurent Bucyibaruta wakatiwe 20, Dr Sosthène Munyemana wakatiwe 24, ndetse na Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma wiyise Philippe Manier nawe wakatiwe burundu, gusa akaza kujurira aho biteganijwe ko azaburana ubujurire bitarenze uyu mwaka wa 2024.

 

Comment / Reply From