Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

Twahirwa yishyuraga ibihumbi 3000 interahamwe yifashishaga bica Abatutsi

Twahirwa yishyuraga ibihumbi 3000 interahamwe yifashishaga bica Abatutsi

Abacitse ku icumu rya Jenoside mu 1994 bo mu Mirenge ya Gikondo na Gatenga, bavuga ko Abatutsi bishwe muri utwo duce bose bishwe ku itegeko rya Séraphin Twahirwa, uzwi ku izina rya ‘Kihebe’, kuko we na mbere ya Jenoside yabaga afite urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, aho yari yarashyizeho igiciro yishyuraga interahamwe cy’amafaranga ibihumbi bitatu kuri buri umwe, kugira ngo banoze umugambi wo gutsemba Abatutsi.


Twahirwa yari yarashyizeho itsinda ry’abasore ryazanaga urutonde aho uwo yatungaga urutoki ngo bamwice byahitaga bishyirwa mu bikorwa, cyane ko bari barashyiriweho agahimbazamusyi buri cyumweru.


Aba babyeyi bavuga ko mu cyahoze ari Segiteri Gikondo, uyu mugabo Twahirwa iwe ngo hari hameze nko kw’ibambiro kuko buri munsi yatumagaho abantu bagomba kujyayo kwicwa bazira ko ari Abatutsi, aho ngo yari afite ikigo yatorezagamo urubyiruko rw’interahamwe akaba ari na bo bamufashaga kuzana abagomba kwicwa.


Umwe mu babyeyi wari umuturanyi wa Twahirwa inzu ku yindi, avuga ko hari akazu yicaragamo kari ku muhanda maze agafata urupapuro agasoma abari bwicwe kuri uwo munsi.


Yagize ati:

 

”Akabatuma insoresore ze yari yaratoje bakajya kubazana maze akajyenda yica umwe umwe, yamara kunanirwa, akicara yegamye mu ntebe akazamura amaboko akayashyira ku bitugu maze akiruhutsa, akongera akareba kuri lisite abagezweho maze akabwira abo basore b’interahamwe bagakomerezaho.”


Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko Abatutsi bose biciwe muri kariya gace kari Segiteri Gikondo ya cyera (Gatenga, Kigarama na Gikondo) ko ariwe ukwiriye kubabazwa kuko bose yagiye abica guhera na mbere ya Jenoside noneho muri Jenoside biba akarusho.


Undi nawe ati:

 

“Seraphin yari nk’umucamanza iyo yavugaga ngo uyu arare yishwe yaricwaga ntakuzuyaza. Nkanjye yategetse ko umugabo wanjye yicwa, bahise bajya kumuzana aho yari ari bahita bamurasira aho ntakuzuyaza, akaba ariyo mpamvu twamubonaga nk’umucamanza wakatiraga urwo gupfa Abatutsi.”


Undi mutangabuhamya wari ufite imyaka 33 icyo gihe akaba yari n’umucuruzi ukomeye muri Gikondo, nawe avuga ko bari bamushyize kuri lisite y’abagomba kwicwa.


Yagize ati:

 

“Baraje baza kunjyana iwe ngo njye kwicwa gusa ku bw’amahirwe barambura batwika iduka ryanjye nari mfite, rirashya rirakongoka, ariko ntibagendera aho ahubwo bahita bica murumuna wanjye. Seraphin yatugiriye nabi bikabije, kuko nk’uko bari baramwise ‘Kihebe’ n’ubundi yari ikihebe pee; niyo umuntu bamubwiraga ngo ‘nguwo aratambutse’ washoboraga kugwa igihumure.”


Tariki 4 Ukwakira 2023, Urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi, rwatangiye kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Aba bagabo bombi bafatiwe mu gihugu cy’u Bubiligi muri Nzeri 2000 biturutse ku mpapuro zo kubashakisha, zatanzwe n’u Rwanda ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi, buvuga ko bwari bwaratangiye kubakoraho iperereza.


Biteganijwe ko Abatangabuhamya 40 baturutse mu Rwanda, nibo bazatanga ubuhamya muri uru rubanza, aho batangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023 bikazakomeza kugeza mu ntangiriro z’Ukuboza.


Séraphin Twahirwa, uzwi ku izina rya ‘Kihebe’, wavutse tariki 10 Ukuboza 1958 mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi; yari umuyobozi w’interahamwe mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali, akaba mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana.


Yahoze ari umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta, nyuma ya Jenoside yahungiye mu cyahoze ari Zayire akomereza mu Bubiligi anyuze muri Uganda, aho kugeza ubu atarahabwa ubwenegihugu bw’u Bubiligi.


Impamvu aba bombi bakekwaho icyaha cya Jenoside, ni ukubera ibikorwa byabo bya Politiki mbi n’ingengabitekerezo yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside, aho bagize uruhare mu guha intwaro no guhugura umutwe w’interahamwe, uruhare rwabo mu gutegura urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa no kubatoranya kuri za bariyeri zabaga zashyizwe hirya no hino mu gihugu; ni mu gihe n’ubwo aba bagabo bakurikiranweho ibyaha bimwe, kuri Twahirwa hiyongeraho n’icyo gufata ku ngufu.

 


Safi Emmanuel

Twahirwa yishyuraga ibihumbi 3000 interahamwe yifashishaga bica Abatutsi

Comment / Reply From